img-20220517-wa0154

Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko Amerika igiye kumwubakira ‘igisirikare karahabutaka’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abaturage b’igihugu cye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kubaha ubufasha burimo kububakira igisirikare gikomeye.

Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yahuriraga mu mujyi wa Bandundu n’abatware gakondo bo mu ntara ya Kwilu.

Akomoza ku masezerano igihugu cye giheruka gusinyana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Tshisekedi yavuze ko mu byo aya masezerano azafasha RDC harimo kubaka igisirikare gikomeye.

Yabwiye abatware gakondo ati: “Ikintu cyiza ngira ngo mbabwire ni icyerekeye igihugu cyacu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bufatanye ni ikintu cy’igiciro. Mubwire abaturage bacu ko ubu bufatanye bugiye kudufasha gushyira iherezo ku kajagari kose Kari muri Congo. Abanyamerika bagiye kudufasha mu bya gisirikare, kugira ngo twubake igisirikare gikomeye kizarinda Congo n’abanye-Congo.”

Tshisekedi kandi yavuze ko Abanyamerika bari mu nzira zo kujya gushora imari muri RDC, mu rwego rwo guha akazi abaturage ba kiriya gihugu.

Ati: “Abanyamerika bazazana n’amafaranga yabo kandi barashaka gushora imari muri Congo. Bagiye kubaka imihanda, bashinge sosiyete z’ubucuruzi kandi hazabaho akazi ubuzima bw’abana bacu buhinduke.”

Tshisekedi yasabye abatware gakondo kugira ibyiringiro by’ibyo yababwiye ndetse no kubyumvisha abaturage.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko “abanzi ba Congo” bifuza ko intambara iri muri iki gihugu ikomeza kugira ngo bakomeze gusahura umutungo kamere wacyo, gusa avuga ko ibyifuzo byabo biri mu nzira zo guhinduka amateka.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *