Umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yahakanye amasezerano Kiyovu ivuga ko basinyanye

Sangiza iyi nkuru

Mukangwije Asteline, umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy uherutse kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri APR FC, yatangaje ko nta masezerano yigeze asinyana na Kiyovu mu cyimbo cy’umuhungu we nk’uko bitangazwa n’iriya kipe yo ku Mumena.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA, isaba ko yayikiranura na APR FC ishinja gusinyisha Nsanzimfura Keddy yemeza ko ayifitiye amasezerano.

Ikirego Kiyovu Sports yashyikirije FERWAFA giherekejwe n’amasezerano yagiranye na Keddy yashyizweho umukono n’umubyeyi we.

Bivugwa ko impamvu Mukangwije ari we wasinye ariya masezerano, ari uko Nsanzimfura Keddy yageze muri Kiyovu Sports ari munsi y’imyaka itamwemerera gusinya amasezerano nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Mu kiganiro umubyeyi wa Keddy yagiranye na Radiyo Flash, yavuze ko iby’amasezerano Kiyovu Sports ivuga ko basinyanye atari byo, akemeza ko akibyumva yakubiswe n’Inkuba.

Yagize ati: “Banditse ko nayasinye 2011 kandi ngo asinyirwa hano dutuye muri Mumena, umudugudu w’Akanyirazaninka. Ni ukuvuga ngo hano dutuye ubu ngubu twahaguze muri 2013 mu kwa 11, nari ntaragera aha ngaha. Rero nanjye natunguwe.”

Mukangwije udahakana ko umuhungu we yigeze gusinyana amasezerano na Kiyovu Sports, avuga ko igihe Kiyovu Sports ivugira ko basinyanye amasezerano yari agituye muri Mont Kigali, ndetse Keddy wari ufite imyaka umunani akaba atari yakageze mu irerero rya Kiyovu Sports.

Ati: “Simpakana ko atayasinyemo ariko icyo gihe ntabwo ari cyo gihe nigeze mbasinyira. Yari agikina kwa Katibu kuko ni ho yakiniye agifite imyaka 4 arazamuka.”

Umubyeyi wa Keddy avuga ko akimara kuva kwa Katibu ari bwo bimukiye aho Kiyovu ivuga ko amasezerano yasinyiwe, nyuma Keddy ajya gukina ahitwa kwa Deo (Centre y’umupira w’amaguru), ari na ho yavuye nyuma y’igihe gito akajya muri La Jeunesse.

Mukangwije avuga ko nyuma y’uko Keddy ageze muri La Jeunesse muri 2016, yayikiniye imyaka ibiri mbere yo kujyana n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu irushanwa ryo gushaka itike ya CAN y’abatarengeje imyaka 17 ryabereye muri Tanzania.

Yahakanye ko hari amasezerano yasinyanye na Kiyovu agira ati: “Iby’ariya masezerano, njyewe n’ibintu byinshi byanditsemo byantunguye, nabibonye numva nkubiswe n’inkuba.”

Magingo aya ibya Keddy na Kiyovu Sports byamaze kugezwa muri FERWAFA, igomba kwemeza niba uyu mukinnyi ari uwa Kiyovu Sports, ibyatuma APR FC imusinyisha mu buryo bukurikije amategeko, yaba nta masezerano afitanye na Kiyovu, APR FC ikamutwarira ubuntu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yahakanye amasezerano Kiyovu ivuga ko basinyanye
    Niba ariko bimeze ahubwo RIB itangire akazi kayo irebe niba nta nyandikompimbano irimo. ntakujenjeka ku bintu nkibi.

  2. Umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yahakanye amasezerano Kiyovu ivuga ko basinyanye
    Niba ariko bimeze ahubwo RIB itangire akazi kayo irebe niba nta nyandikompimbano irimo. ntakujenjeka ku bintu nkibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *