GridArt_20260330_162414357_copy_1000x666

FPR-Inkotanyi yanenze Umujyi wa Kigali waranduye ibishyimbo by’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles, yanenze ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buheruka kurandura ibishyimbo by’umuturage byari byatangiye kuyanga, mbere y’uko aho byari bihinze hakorwa ubusitani.

Mu Cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza ibyo bishyimbo byari bihinze mu murenge wa Nyamirambo w’akarere ka Nyarugenge birandurwa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, binyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko icyemezo cyo kurandura biriya bishyimbo cyafashwe kubera ko ba nyirabyo bari barabihinze hafi ya kaburimbo.

Yasubije uwari wagaragaje ikibazo ati: “Urakoze kugaragaza iki kibazo, gusa uko wakigaragaje si ko giteye. Nk’uko ubibona aha ngaha ni mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo. Mu mabwiriza agenga imyubakire n’isuku, guhinga ubutaka bw’iruhande rw’umuhanda ntibyemewe.”

Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye n’abaturage, aha ngaha n’ahahegereye hose harimo gukorwa ubusitani kuko ari bwo bufata itaka bukaririnda inkangu zangiza imihanda mu gihe cy’imvura nyinshi, kandi bigafata rya taka rigaragara buri gihe harimo guhingwa, kuko bituma inzira z’amazi zisibama.”

Emma Claudine yavuze ko umuturage wari warateye ibishyimbo, Ubuyobozi bw’umurenge atuyemo bwari bwaramwihanangirije inshuro nyinshi bumumenyesha ko hatazongera guhingwa, ahubwo hazaterwa ubusitani, ariko agahora abirengaho.

Ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo Habonimana yari mu nama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, yanenze abaranduye biriya bishyimbo.

Yagize ati: “Umuyobozi Mpinduramatwara muri FPR-Inkotanyi akorana n’abandi, ntabwo ari icyemezo cyanjye njyewe gishyirwa mu bikorwa igihe mfite abantu banzengurutse. Tugomba gufatanya mu gufata ibyemezo. Nibatubwira ngo ibitaka ntabwo bigomba kwinjira muri kaburimbo, ntabwo ari ukugenda ngo duhite tuvuga ngo ‘wahinze ibishyimbo bimaze kuba uruyange’ ngo turabiranduye.”

Yakomeje agira ati: “Iyo ntabire nuyiranduramo ibyo ngibyo, ejo mu gitondo iraba ibaye ibyondo. Ibishyimbo byatewe mu kwa 12 cyangwa mu kwa mbere, ni ukuvuga ngo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu cyangwa mu kwa kane, bizasarurwa. Byaba ari ibitonore cyangwa se bizarindira byume.”

Habonimana yagaragaje ko kuba biriya bishyimbo byararanduwe, habayeho kwangiza ubukungu bw’igihugu ndetse n’isuku yashakwaga, bijyanye no kuba yaba umusaruro w’ibishyimbo n’isuku nta na kimwe cyigeze kigerwaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abayobozi b’abirasi nuko bakora, HE aba yarabibonye uwo muturage akwiriye kwishyurwa, ikindi rwose dusaba RPF nuko abayobozi basa gutyo tutakabaye tukibafite bakwiye kwegura bakajya ahandi mu byabo bisanzwe nko muri PSF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *