20260331_075414_copy_1000x768

Perezida Touadéra mu irahira rye yahaye icyubahiro RDF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yashimye umusanzu ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zitanga mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye.

Touadéra yashimye uyu musanzu ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, ubwo yari mu muhango wo kurahirira kuyobora igihugu cye muri manda ya gatatu.

Ni umuhango wabereye i Bangui, ku ruhande rw’u Rwanda ukaba witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin wawuhagarariyemo Perezida Paul Kagame.

Touadéra yavuze ko ingabo zirimo iz’u Rwanda zishyira ubuzima bwazo mu kaga kugira ngo zirinde Centrafrique.

Imbere y’abaturage ba Centrafrique barenga 20,000 bari bateraniye muri Stade ya Barthélémy-Boganda i Bangui, yagize ati: “Imbere yanyu, mpaye icyubahiro inzego z’umutekano zacu, iza MINUSCA ndetse n’ingabo z’ibihugu by’inshuti birimo u Rwanda n’u Burusiya. Aba bagabo n’abagore buri munsi bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barinde Repubulika.”

Ingabo z’u Rwanda Touadéra yahaye icyubahiro, ziri muri Centrafrique kuva muri 2020 ubwo zoherezwagayo biciye mu bufatanye Kigali na Bangui bisanzwe bifitanye.

Izi ngabo zafashije Centrafrique gukumira imvururu zagombaga gutezwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ku butegetsi.

Izi ngabo kandi kuri ubu zikora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.

Usibye izi ngabo, kuva muri 2014 u Rwanda runafite muri Centrafrique ingabo zoherejweyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MINUSCA).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *