Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi 2026, ahagana mu ma saa yine z’ijoro, abarwanyi benshi ba FDLR, bashyigikiwe n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, bagabye igitero cy’ubugome kandi cyateguwe ku midugudu ya Malemo na Kalembe, iherereye mu masangano y’intara za Masisi na Walikale.
Muri Malemo, abo bagabye igitero bishe abaturage b’inzirakarengane 7 bakomeretsa bikomeye abandi bantu 3 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 kuri uyu wa Mbere.
I Kalembe, izo nyeshyamba n’ubundi zahitanye abasivili 3, zirongera zikomeretsa abaturage 9, kandi bashimuta umuyobozi waho, kugeza ubu bikaba bitaramenyekana niba akiri muzima
Mbere yo kuhava, iyo mitwe yitwaje intwaro kandi yanasahuye mu buryo bwateguwe ibicuruzwa by’abaturage mu mudugudu wa Bweru, batwara inka 11 n’ingurube nyinshi by’abaturage.
AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa ko bwiyemeje, gushyigikira, guha intwaro, no gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe nabakoze jenoside kimwe n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, bikaba bigira uruhare mu guhungabanya umutekano n’urugomo bikomeje kwibasira abaturage.


