Nigeria: Umupasiteri yashyinguye George Floyd bundi bushya

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri w’umunya-Nigeria witwa Humble Okoro yakoze umuhango wo gushyingura bwa kabiri George Floyd, Umwirabura w’Umunyamerika wiciwe muri Mineapolis ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka.

Uwo mupasiteri yashyinguye Nyakwigendera George Floyd (byo kurangiza umuhango) mu gace ka Mbaise ho muri Leta ya Mbaise muri Nigeria, aho yabonye ibisekuruza bye.

Ni nyuma yo kurangiza umukoro wo gushakishasha inkomoko ya George Floyd ukomoka muri kariya gace.

Urubuga Legit.ng rwavuze ko Pasiteri Okoro yarubwiye ko yashimishijwe no gushyingura George Floyd hafi y’abasokuruza be, anamuha izina rishya ryo muri Nigeria rya ‘Obinna’.

Okoro yagize ati: “Nakurikiranye umuzi w’abasekuruza ba George Obinna Floyd muri Umuoffor mu gace ka Obokwu obibi Aboh Mbaise Imo, muri Leta ya Imo, kandi ndumva nishimye cyane kuba twongeye kumushyingura bundi bushya hamwe n’abasekuruza be.”

George Floyd yapfuye ku wa 25 Gicurasi uyu mwaka bigizwemo uruhare n’Umupolisi wa Amerika witwa Derek Shauvin, urupfu rwe rukurura imyigaragambyo ikomeye yamaganaga irondaruhu rikorerwa abirabura yabereye muri Amerika ndetse no hirya no hino ku Isi.

Mu muhango wo kumushyingura wabaye tariki ya 9 Kamena ukabera i Houston, Reverend Al Sharpton, umwe mu bavugabutumwa baharanira uburenganzira bwa muntu bakomeye muri Amerika, yavuze amagambo akomeye yagaruriye ikizere abenshi mu baciye bugufi bumvaga ko bari munsi y’ibiganza by’abazungu.

Yavuze ko Imana yarebye “umuvandimwe uciriritse wo mu cyiciro cya gatatu, maze ikamuhindura isura y’umutwe uzahindura isi.”

Sharpton yavuze ko ibyabaye kuri Floyd atari “ibyago gusa” ahubwo ko “ari icyaha”, ayo magambo agarurira icyizere abiganjemo abirabura binyuze mu bukangurambaga bwiswe Black Lives Mater bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Magingo aya Abapolisi bane ba Amerika bagize uruhare mu rupfu rwa George Floyd, barafunzwe nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu rupfu rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *