Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare babarirwa muri 40 batawe muri yombi, nyuma y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa ku Musaga mu mujyi wa Bujumbura.
Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko iriya nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, ariko andi makuru avuga ko yatewe n’igitero cya drone cyagabwe ku bubiko bw’intwaro zari zibitse muri kiriya kigo cya gisirikare.
Ni intwaro amakuru avuga ko zari zakusanyirijwe mu kigo cya gisirikare cya Musaga zivanwe mu bindi bigo bya gisirikare, mbere yo koherezwa mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu ababa bagabye kiriya gitero ntibaramenyekana.
Kuri ubu abasirikare batawe muri yombi ni abakekwaho kuba bafite aho bahuriye na ririya turika.
Usibye guta muri yombi bamwe mu basirikare, amakuru aturuka mu Burundi avuga ko hari abaturage benshi bishwe n’ibisasu byaturitse abandi birabakomeretsa.
Perezida Evariste Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yemeje ko hari imiryango yabuze abayo aboneraho kuyihanganisha.
Ati: “Nongeye gutanga ubutumwa bw’ihumure ku miryango yaraye ibuze ababo, kandi nifuriza abakomerekeye mu mpanuka yabereye mu kigo cya gisirikare kiri muri zone ya Musaga gukira vuba. Ndashimira ubumwe n’ubwitange byaranze Abarundi muri ibi bihe bikomeye. Ndabizeza ko nta n’umwe uzasigara inyuma, kandi ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwirinda no kurinda abaturage bacyo.”
Abaturage b’i Bujumbura bavuganye na BBC, bavuze ko ibisigazwa by’ibisasu byageze ku bilometero birenga bitanu uvuye kuri ‘Camp Base i Musaga’.
Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa bivuga ko amakuru byahawe n’abantu b’imbere mu ngabo z’u Burundi yemeza ko abapfuye babarirwa muri mirongo.
BBC kandi ivuga ko hari Ofisiye wo mu ngabo z’u Burundi wayibwiye ko “ababarirwa mu magana bakomeretse, niba ahubwo batari mu bihumbi”.
Andi makuru avuga ko hari abana benshi baburiwe irengero, ubwo batanaga n’ababyeyi babo ubwo barimo guhunga.


