Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo, yasabye imbabazi abinyujije mu ibaruwa yanditse ku rupapuro n’ikaramu.
Muri iyo baruwa, yemeye ko we na bagenzi be bakoze ibinyuranyije n’amategeko, bityo bigatuma inzu bubakaga mu Murenge wa Jabana isenywa n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nshiye bugufi nsaba imbabazi ku nyandiko, amashusho n’amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje asobanura ko ibyo bakoze byari binyuranyije n’amategeko, kandi ko byaje kubaviramo uburakari bwatumye akora andi makosa. Yavuze ko ibyo byabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma, asaba imbabazi ku mugaragaro.
Clement yavuze kandi ko aho afungiwe ameze neza, kandi ko ahabwa uburenganzira ateganyirizwa n’amategeko. Yashimangiye ko igihe azasohokera, azaharanira kuba urugero rwiza mu muryango nyarwanda.
Yananasabye imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kuba yaramutengushye atubahirije inama ahora agira urubyiruko yo kwiteza imbere.
Muri iyo baruwa kandi, yitandukanyije n’abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gukoresha inkuru ye mu nyungu zabo bwite.



One Response
ALE WEEE! BUMBA TWABONYE! WISAMYE WASANDAYE …