1747478819556pacso0er-01c57

Pacson yijanditse mu ntambara ya P Fla na Davis D

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Pacson (Ngoga Edson) yatangaje ko ashyigikiye P Fla mu makimbirane ari hagati ye na Davis D, bapfa ibijyanye n’indirimbo n’ubuzima bwo gufungwa.

Byatangiye ubwo P Fla yavugaga ko hari abahanzi bavuga ko bafunzwe igihe gito, barangiza bakabikoresha bakora indirimbo bashimira ababafashije, nyamara rimwe na rimwe baba batarigeze bafungwa koko, ahubwo baragiye kuri sitasiyo ya polisi gusa.

Ibi byahise bifatwa nko gutunga agatoki Davis D, kuko na we yigeze gufungwa akanya gato, nyuma akora indirimbo yise Itara.

Davis D ntiyabyishimiye, ahita asubiza avuga ko atari igihe umuntu amara afunzwe gifite agaciro, kuko kujya aho hantu inshuro imwe bishobora kuba bihagije, anongeraho ko atari ngombwa kujya ahagera kenshi ngo ube ufite icyo uvuga.

Pacson, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru, yavuze ko yemera ibyo P Fla yavuze ku kigero cya 100%. Yavuze ko ibyo Davis D yakoze ari ukwiyamamaza no gushaka kwigaragaza, ndetse ko hari ibyo abantu batagombye gushyirwa imbere kuko bitabareba.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *