Imiryango 24 yubakiwe inzu zo guturamo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyarwumba, mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, ntibazibamo buri munsi kuko bakomeje kwibera mu nzu zabo zishaje ziri ku masambu yabo ari hafi y’uwo mudugudu.
Baganira n’umunyamakuru wa bwiza.com , bavuze ko ari ntoya cyane kandi ko imyubakire yazo, mu buryo buzwi nka “four in one” idahuye n’imibereho yabo ya buri munsi yo mu cyaro.
Bazihimbye ngo ni “capotes” (ndrl: udukingirizo).. Nyuma y’umwaka urenga bazihawe, ntibarazijyamo ngo bazituremo. Ahubwo ngo iyo bumvise ko haje umuyobozi bajyayo bagakingura, bagacana amatara bajijisha. Umuyobozi yamara kugenda, bagakinga, bakisubirira mu mazu yabo ari ku masambu. Nijoro bakohereza umuntu uharara mu rwego rw’uburinzi bw’inzu.

Inzu zishaje
Umwe mu baturage wari wagenewe inzu muri uwo mudugudu utarashatse ko amazina ye atangazwa aragira ati ”izi nzu iyo uzirebeye inyuma ubona ari nziza. Ariko imbere ni nto cyane ugereranije n’umuryango wo mu cyaro. Kuko zifite ibyumba 2 na salo gusa, umuryango umwe wo gusohokeramo, nta gikari, ntaho kororera itungo rigufi.” Ngo icyifuzo cyabo nuko babasanira inzu zabo zo ku masambu hanyuma bakabaha amahirwe yo guhitamo.
Umwe mu babyeyi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagaragaje ubusumbane bwabaye mu gutuza abantu muri uwo mududgudu. Yagize ati “ nk’uriya mugabo yari afite inzu nini n’igipimo cy’urutoki. Bajya kubaka umudugudu, byose bashyize hasi, ibiti n’amategura bavanye ku nzu barabijyana, ajya kwikodeshereza. None bamuhaye inzu y’ibyumba 2 na salo gusa..(..).. Hari undi rero, batuje muri aya mazu, bamwishyurira ikibanza, bamurekera inzu n’indi mitungo yari afite ku isambu ye. None ntanayibamo.” Yongeraho ati “ubwo si ubusumbane? Hari abababaye, hari n’abishimye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho,Vianney Karegeya, avuga ko icyo kibazo cyamenyekanye, kikaba cyarashyikirijwe njyanama y’akarere.. Yagize ati “icyo kibazo cyaramenyekanye. Cyiri mu maboko ya njyanama y’akarere. Hari imyanzuro yafashwe ariko ntirashyirwa ahagarara.”
Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyarwumba warangiye kwubakwa muri Kamena 2019. Utuwe n’imiryango 40, Harimo 12 yari isanzwe ituye kuri ubwo butaka umudugudu wubatseho n’indi 28 yari ituye hafi aho. Ubu abazituyemo ku buryo buhoraho ni imiryango 16. Indi 24 niyo inzu zabo zidatuwemo ku buryo buhoraho. Benshi mu bahatujwe ni imiryango itishoboye y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu baturage banze kujya mu nzu bubakiwe bigumira mu mazu basanganywe
Domice Gasarabwe



2 Responses
Nyaruguru: Banze kujya gutura mu nzu nziza mu mudugudu w’icyitegererezo bigumira mu iz’ibyondo zishaje
Nonese bigende gute? Barazibahatira nyamara Hari umuntu uyikeneye umaze imyaka 26 yirirwa akerakera atagira Aho arambika umusaya,ariko abatazishaka nibo bari kuziha bazayinyihere,jye ndumva ibyo batakanabivuze rwose nonese ayo masambu yabo azimuka?
Nyaruguru: Banze kujya gutura mu nzu nziza mu mudugudu w’icyitegererezo bigumira mu iz’ibyondo zishaje
Nonese bigende gute? Barazibahatira nyamara Hari umuntu uyikeneye umaze imyaka 26 yirirwa akerakera atagira Aho arambika umusaya,ariko abatazishaka nibo bari kuziha bazayinyihere,jye ndumva ibyo batakanabivuze rwose nonese ayo masambu yabo azimuka?