Umusaza witwa Kimbembwe utuye mu gace ka Somanga mu Ntara ya Lindi ya Tanzania yahaye Perezida Dr. John Pombe Magufuli impano y’isake nk’ishimwe ry’uko nyina yamureze.
Byabaye ubwo Perezida Magufuli yari mu rugendo agana mu Mujyi wa Dar es Salaam, avuye gushyingura Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania kuva mu 1995 kugeza mu 2005.
Ku muhanda munini unyuze muri Somanga, hari abaturage benshi bari bategereje ko Perezida Magufuli atambuka. Uyu Mukuru w’Igihugu ajageze, imidoka yari imutwaye n’izari zimuherekeje zahagaze maze arabasuhuza.
Uyu musaza Kimbembwe wari muri aba baturage n’isake nini, yegeye imbere, Magufuli asaba ko bamuha inzira akayimugezaho.
Kimbwembwe yari afite isake yo guha Magufuli
Nyuma yo kwakira iyi sake, Perezida Magufuli yashimiye uyu musaza. Yagize ati: “Data, njyewe ubwanjye nakiriye iyi sake, ndayigeze kuri mama. Imana iguhe umugisha, Somanga sinzayibagirwa.”
Perezida Magufuli amaze kwakira iyi sake, yayizamuye mu kirere (ahagaze hejuru mu modoka) mu buryo bwo kwereka imbaga yari iteraniye aho ko ayakiriye. Nyuma yahaye Kimbwembwe amafaranga ya Tanzania 100,000 (100,000 Tshs).




