Rwanda: Abanduye Covid-19 biyongereyeho 31

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 yatangaje ko habonetse abantu 31 banduye Covid-19 mu bipimo 4066 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 13 bahuye n’abanduye ndetse n’Abaturarwanda batashye, Rusizi yabonetsemo 11, Nyamasheke ibonekamo 4 bapimwe mu midugudu iri mu kato, Kirehe yabonetsemo 1, Kayonza ibonekamo 1 na Rubavu ibonekamo 1. […]
Kigali: Amasibo atatu yashyizwe muri Guma mu Rugo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, kuri uyu wa kane yakuye muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu tugari tubiri two mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, iyishyiramo amasibo atatu yo mu mudugudu wa Kabutare, mu kagari ka Bwerankori ho muri uriya murenge wa Kigarama. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu itangazo ryayo, yavuze […]
Chris Brown yaciye amarenga ko atakiri mu rukundo n’umugore we
Umubyinnyi Christopher Maurice Brown, wamenyekanye mu muziki nka Chris Brown, yaciye amarenga ko kuba atakiri mu rukundo n’uwari umukunzi we, umunyamideri Ammika Harris. Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko, aherutse gusiba abantu barimo n’umukunzi we ku rukuta rwe rwa Instagram, asigazaho umuntu umwe ari we umukobwa we, Royalty Brown, w’imyaka 6 y’amavuko. Chris Brown uheruka gusohora […]
Uganda: Polisi iri guhiga bukware umuhanzi Pallaso watorokanye amapingu yayo
Polisi y’i Kampala muri Uganda, iri guhiga umuhanzi wo muri icyo gihugu, Pius Mayanja bita Pallaso, ushinjwa kwica amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 yafatwa akanga gutabwa muri yombi. ChimpReports yavuze ko uyu muhanzi yaburiwe irengero anambaye amapingu ya Polisi nyuma yo kuyicika. Raporo ya Polisi ya Uganda ivuga ko ku gicamunsi cyo kuri […]
Abagore bafite ibyago bya 85% byo gucuruzwa kurusha abagabo
Raporo y’ikigo gishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu mu isi HAART ,yerekanye ko abagore bihariye 85% by’abahura n’ibyago by’icuruzwa ry’abantu ku isi. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Awareness Against Human Trafficking (HAART), bugaragaza ko abagore bafite ibyago by’inshi byo gukorerwa icuruzwa ry’abantu kurusha abagabo. Mu bushakashatsi bwakorerewe ku bantu 586 bahuye n’icuruzwa ry’anantu, abarenga 85 ku ijana muri bo […]
Ni nde wafungura amashuri tukibona abantu 40 buri munsi barwaye? – Dr. Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 , yatangaje ko nta wafungura amashuri mu gihe hakiboneka abantu 40 barwaye icyorezo cya Covid-19 buri munsi. Ni mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta, aho yavugaga ku bantu bakomeje kwirara, ntibahe uburemere iki cyorezo ngo bubahirize amabwiriza leta y’u Rwanda yatanze […]
Adobe Primier Pro : Uko wakora Montage n’uko wakwinjiza amashusho EP 04- Iga kubuntu
Isoko ryo gupiganira kugemura ibikoresho mu ishuri rya Matare TVET School
Uganda: Yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kwica ingagi
Urukiko rwo mu karere ka Kabale ejo ku wa Gatatu rwakatiye uwitwa Felix Byamukama igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamwa n’icyaha cyo kwica ingagi ku bushake. Nkuko bitangazwa n’ibitangazamuru bitandukanye byandikirwa muri Uganda, ingagi yishwe ni iyitwa Rafiki ikaba ari imwe mu zigize umuryango wa Silverback. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena nibwo abashinzwe kurinda Pariki […]
Umusaza yahaye Perezida Magufuli impano y’isake, na we amuha amafaranga 100,000_Amafoto

Umusaza witwa Kimbembwe utuye mu gace ka Somanga mu Ntara ya Lindi ya Tanzania yahaye Perezida Dr. John Pombe Magufuli impano y’isake nk’ishimwe ry’uko nyina yamureze. Byabaye ubwo Perezida Magufuli yari mu rugendo agana mu Mujyi wa Dar es Salaam, avuye gushyingura Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania kuva mu 1995 kugeza mu […]
Nyaruguru: Banze kujya gutura mu nzu nziza mu mudugudu w’icyitegererezo bigumira mu iz’ibyondo zishaje

Imiryango 24 yubakiwe inzu zo guturamo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyarwumba, mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, ntibazibamo buri munsi kuko bakomeje kwibera mu nzu zabo zishaje ziri ku masambu yabo ari hafi y’uwo mudugudu. Baganira n’umunyamakuru wa bwiza.com , bavuze ko ari ntoya cyane kandi ko imyubakire yazo, mu buryo […]
Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye
Abadepite banenze imikorere y’abakozi bo ku mirenge bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bazwi nka ba ‘Agronome’ na ba ‘Veterineri’ kudatanga umusaruro bakagombye kuba batanga mu nshingano zabo, abadepite bakaba bagaragaje ko batanyuzwe n’ingamba zafashwe mu gukemura iki kibazo. Ibi ni ibyagarutsweho n’Inteko Rusange y’Abadepite kuri uyu wa 29 Nyakanga, ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi […]
Ibigo by’abikorera mu Bwongereza byiyemeje kuzamura umubare w’abakozi b’abirabura
Mu nama y’ibigo 40 by’ubucuruzi bikomeye mu Bwongereza, abayobozi babyo biyemeje kongera umubare w’abakozi b’abirabura mu rwego rwo kurwanya akarengane kabakorerwa. Mu bigo nka Barclays na Deloitte bemeje kuzamura abirabura babikorera mu nzego zifata ibyemezo, banakangurira ibindi bigo bikorera mu Bwongereza kugira icyo bikora ku karengane gakorerwa abirabura. Ibi babyemereye mu nama nkuru ihuza ibigo […]
Zambia: Perezida Edgar Lungu yirukanye Minisitiri wagaragaye yikinisha
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yirukanye ku mirimo Hon. David Mabunda wari Minisitiri w’Uburezi Rusange mu gihugu nyuma ya videwo ye yashyizwe ku karubanda arimo yikinisha. Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga, Perezida Edgar Lungu yatangaje ko yirukanye Minisitiri Mabumba kandi uwo mwanzuro ugahita utangira kubahirizwa, gusa ntihahita hamenyekana icyatumye amwirukana. […]
Ngororero: Umwana w’imyaka 17 akekwaho kwicisha abantu batatu ishoka n’ifuni
Bikorimana w’imyaka 17 y’amavuko ubarizwa, mu Murenge wa Kabaya w’Akarere ka Ngororero akekwaho kwica abantu batatu bo mu muryango umwe; Mukamunana Donatha w’imyaka 37 y’amavuko, Byoseniyo Joselyne w’imyaka 2 n’amezi atandatu na Uwayezu Nyirimpuhwe Valens w’umwaka umwe. Mukamunana wari umubyeyi w’aba bana, akanaba muka se wa Bikorimana, yicishijwe ishoka yakubiswe mu musaya, abaturage batabaye bakaba […]
Musanze: Muhawenimana yavuze ko abamushinje gutanga Sosoma nabi ari abamufitiye ‘ishyari’
Uwitwa Muhawenimana Jacqueline ukuriye umushinga Twiyubake mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, yavuze ko abaturage bamushyize mu majwi bamushinja kugira uruhare mu mitangire mibi ya Sosoma yari igenewe abana biga mu marerero ari ‘abamufitiye ishyari’. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo iyo Sosoma yatanzwe gusa abaturage bamwe ntibayibona, ibyatumye bamwe bashinja Muhawenimana kugira […]
Pastor Christopher yasohoye indirimbo itabariza Afrika ku Mana

Pastor Christopher NDAYISENGA uzwi cyane mu gucuranga Saxophone, yashyize hanze indirimbo nshya yise Afrika, ubutumwa buyirimo busaba Imana ngo itabare kandi irengere Afrika muri ibi bihe isi yose yugarijwe na COVID-19. Mu kiganiro yatanze yavuze ko iyi ndirimbo ajya kuyandika yabitewe n’uburyo abona afrika ihura n’ibibazo by’intambara bikayizahaza ugereranyije n’indi migabane. “Iyi ndirimbo irareba umunyafrika […]
Meya Kayumba yabwiye abacuruzi b’umujyi wa Rusizi ko uzarasirwa muri magendu azihangana
Mu gihe abaturage benshi b’Akarere ka Rusizi bavuga ko akaga barimo ko kutabasha gutarabukira mu tundi turere n’umujyi wa Kigali kubera COVID-19 bagatewe na bamwe muri bo, na bamwe mu bacuruzi bo mu mirenge ihana imbibe na RDC y’umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo kubera magendu, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem, mu biganiro yagiranye n’abacuruzi b’umujyi […]
OMS yavuze ko urubyiruko ruri gutuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) rirasaba ibihugu kongera ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 mu rubyiruko. Ni nyuma y’aho ubushakashatsi yakoze bwagaragaje ko urubyiruko rurimo gutuma ubwandu bushya bw’icyorezo bw’iyongera. Ingingo zigaragazwa n’ubu bushakashatsi, zivuga ko nko ku mubane w’i Burayi umubare munini w’abandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-30. Minisitri w’Ubuzima mu Bwongereza yabwiye abakoze […]
Nyagatare: Abana basiramuwe ku buntu bagiye kwipfukisha basabwa kubanza kwishyura
Bamwe mu bana b’abahungu bo murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare barashinja ikigo nderabuzima cya Nyagatare kubatererana nyuma yo kubasiramura ku buntu ariko mugihe cyo kwipfukisha bagasabwa kubanza kwishyura, abatarabashije kwishyura bakaba barangiwe gupfukwa. Aba bana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 15 y’amavuko babwiye RBA ko mu minsi ishize babonye itangazo ribahamagarira […]
Ibyemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2020
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 muri Village Urugwiro hateraniye Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yigaga ahanini ku ngamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nyakanga 2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda kutirara na gato, […]