Abadepite banenze imikorere yâabakozi bo ku mirenge bashinzwe ubuhinzi nâubworozi bazwi nka ba ‘Agronome’ na ba ‘Veterineri’ kudatanga umusaruro bakagombye kuba batanga mu nshingano zabo, abadepite bakaba bagaragaje ko batanyuzwe nâingamba zafashwe mu gukemura iki kibazo.
Ibi ni ibyagarutsweho nâInteko Rusange yâAbadepite kuri uyu wa 29 Nyakanga, ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo yâubutaka, ubuhinzi, ubworozi nâibidukikije ku ishyirwa mu bikorwa ryâimyanzuro yâInteko Rusange yo kuwa 23/01/2019. Iyi myanzuro ikaba yari yafashwe kuri raporo yâingendo iyi Komisiyo yari yarakoze kuwa 26/11/2018.
Izi ngendo zari zigamije kureba iboneka ryâumusaruro ukomoka ku buhinzi nâubworozi, uko utunganywa nâuko ugezwa ku masoko ndetse nâakamaro umaruye abaturage kimwe no kureba aho ubushakashatsi bwo gutubura imbuto mu gihugu bugeze.
Depite Nyirahirwa Veneranda uhagarariye Komisiyo yâubutaka, ubuhinzi, ubworozi nâibidukikije yagaragaje ko komisiyo ayoboye itigeze inyurwa nâuburyo imyanzuro imwe nâimwe yashyizwe mu bikorwa harimo urebana nâimikorere yâabakozi bashinzwe ubuhinzi nâabashinzwe ubworozi batagera ku baturage uko bikwiye.
Depite Nyirahirwa yagize Ati: âKomisiyo icyo yari yagaragaje nkâikibazo muri raporo ni uko aba ba âAgronome nâaba âVeterineriâ bategeraga abo bashinzwe uko bigomba.â
Ku rundi ruhande ariko aba bakozi bagaragaza imbogamizi zâuko inzego zâibanze zibaha akazi kandi katari ako bashinzwe nkâuko iyi komisiyo yabivuze, ibintu ngo bigomba guhinduka.
Iyi Komisiyo yavuze ko Minisiteri yâUbutegetsi (MINALOC) bwâIgihugu ikigaragaza ko mu bijyanye nâubuhinzi nâubworozi hakigaragaramo ibibazo, ariko ikaba ivuga ko bitaharirwa abashinzwe ubuhinzi nâubworozi gusa ahubwo abakozi bose bagomba gufatanya. Iyi ngingo yo abadepite ntibayivugaho rumwe na MINALOC.
Depite Nyirahirwa ati: âNgo hari ukunoza imikorere nâimikoranire yâabakozi bose bâakarere bagafatanya. Ndagirango numwe, ko buri mukozi aba afite inshingano ze, bazafata umukozi wenda ushinzwe ibikorwaremezo bamujyane mu buhinzi nâubworozi? Depite Nyirahirwa yakomeje agaragaza ko umuntu adashobora kuba atatunganyije ibyo ashinzwe ngo ajyanwe mu yindi mirimo, avuga ko aha ariho hari ikibazo kuri aba bagoronome na ba veterineri bashinjwa kutegera abo bashinzwe (abaturage).
Inteko yâAbadepite yemeje ko mu gihe cyâamezi atatu Minisiteri yâUbutegetsi bwâigihugu igomba kuba yamaze gusaba inzego zâibanze kunoza uburyo bwo gukurikirana abakozi bashinzwe ubuhinzi nâubworozi, kugirango barusheho kwegera abaturage ari nako hakorwa isesengura ryimbitse ku mpamvu zituma bategera abaturage uko bikwiye kandi barahawe inyoroshyangendo (za moto) nâibindi nkenerwa.



2 Responses
Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye
Iyi komisiyo nibyiza ko yabashije gucukumbura ariko hazabeho koko kwegera aba batekinisiye babashe kugaragaza impamvu kuko zirahari.nanjye ndi umwe mubakora uwo mwuga
Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye
Iyi komisiyo nibyiza ko yabashije gucukumbura ariko hazabeho koko kwegera aba batekinisiye babashe kugaragaza impamvu kuko zirahari.nanjye ndi umwe mubakora uwo mwuga