Abagore bafite ibyago bya 85% byo gucuruzwa kurusha abagabo

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ikigo gishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu mu isi HAART ,yerekanye ko abagore bihariye 85% by’abahura n’ibyago by’icuruzwa ry’abantu ku isi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Awareness Against Human Trafficking (HAART), bugaragaza ko abagore bafite ibyago by’inshi byo gukorerwa icuruzwa ry’abantu kurusha abagabo. Mu bushakashatsi bwakorerewe ku bantu 586 bahuye n’icuruzwa ry’anantu, abarenga 85 ku ijana muri bo ni abagore n’abakobwa.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Igihugu cya Kenya nicyo kiza ku isongo mu bihugu bifite umubare munini w’ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu aho yihariye 86%.

Umuyobozi w’ikigo HAART, Radoslav Malinowski, yatangaje ko muri ubu bushakashatsi bumaze imyaka 7 bukorwa bwagaragaje ko, Kenya ifatwa nk’izingiro ry’ubucuruzi bw’abantu baturutse ku migabane ya Aziya n’ Afurika.

Raporo ikomeza igaragaza ko inzego z’umutekano za Kenya zagiye zifata abantu benshi bavuye mu bihugu nka Nepal, Uganda, Tanzania, DRC, Burundi, India, Ethiopia, Eritrea, Cameroon, South Sudan, Pakistan n’u Rwanda bose bajyanwe gucuruzwa.Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagera kuri 42% mu babajijwe banyuze muri Kenya.

Mu babajijwe bagaragaje ko 25% bari berekejwe mu gihugu cya Arabia Sauditte. Bivuze ko Arabia Sauditte aricyo gihugu cya mbere ku isi gikorerwamo ubucuruzi bw’abantu. Mu bindi bihugu byagaragajwe n’ubushakashatsi nk’ibikorerwamo ubucuruzi bw’abantu cyane, hari Libya, Qatar, Lebanon, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi raporo yagaragaje Covid-19 nk’impamvu izatuma ubucuruzi bw’abantu bwiyongera. Umuyobozi wa HAART, Radislov yavuze ko bitewe n’ibura ryakazi rizaterwa na Covid-19, abantu benshi bazahura n’ubukene bukabije bityo ababashuka nabo biborohere .

Imwe mu mirimo ikorerwa abajyanwe mu bucuruzi bw’abantu, harimo nko gukoreshwa imirimo y’agahato, kugindurwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina no guhatirwa gushyingirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *