Nyagatare: Abana basiramuwe ku buntu bagiye kwipfukisha basabwa kubanza kwishyura

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bana b’abahungu bo murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare barashinja ikigo nderabuzima cya Nyagatare kubatererana nyuma yo kubasiramura ku buntu ariko mugihe cyo kwipfukisha bagasabwa kubanza kwishyura, abatarabashije kwishyura bakaba barangiwe gupfukwa.

Aba bana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 15 y’amavuko babwiye RBA ko mu minsi ishize babonye itangazo ribahamagarira kujya kwisiramuza ku bushake rikaba ryaravugaga ko ari ubuntu, maze bakimara kumenya ayo makuru bihutira kugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare basiramurwa ku buntu.

Nyuma yo gusiramurwa baratashye igihe cyo guhindurirwa igipfuko kigeze basubira ku Kigo Nderabuzima ngo bapfukwe bwa kabiri ariko batungurwa no kubwirwa ko serivisi yo gupfukwa batarayihabwa ku buntu, ahubwo igomba kwishyurirwa ku bwisungane mu kwivuza utabufite akiyishyurira 2000frw. Ibintu aba bana kimwe n’ababyeyi babo bavuga ko bitandukanye n’ibyo bari babwiwe bajya kwisiramuza kuko bari babwiwe ko ari promotion.

Umwe muribo yagize Ati: “Baratubwira ngo ni promotion yo kwisiramuza, turagenda turisiramuza noneho ahasigaye tugiye kwipfukisha igipfuko cya kabiri ni mituweli kandi twebwe nta mituweli tugira. Baratubwiye ngo kwipfukisha ngo ni ugutanga amafaranga 2000 ku muntu wese udafite mituweli none twarayabuze.”

Abafite ubwisungane mu kwivuza bahawe serivisi [barapfukwa] n’abafite ubushobozi bariyishyurira ariko hasigara abandi benshi badafite byombi bavuga ko ubu bari guhura n’ibibazo byo kuribwa cyane, bakaba bafite n’impungenge ko byazabaviramo ubundi burwayi.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare biri gukurikirana iki iyi gahunda kuri ubu iri gukorerwa mu karere ka Nyagatare kose bwo ntibwemeranya n’ibyo aba bana bavuga kuko bajya gusiramurwa babwiwe neza ko icyo baherewe Ubuntu ari ugusiramurwa naho izindi serivisi zirimo no gupfukwa bazaziyishyurira nk’uko Umuyobozi wabyo Dr Munyemana Ernest abivuga.

Ubu igikorwa cyo gusiramura kirimo gukorwa muri aka karere ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, bikaba biteganyijwe ko muri aka karere hazasiramurwa abarenga ibihumbi 50 mu mwaka umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *