Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha gaz yo gutekesha ivuye mu Kiyaga cya Kivu mu ntangiriro za 2028 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye. Ibi byatangajwe mu gihe ibiciro bya gaz yo gutekesha birimo kuzamuka, ahanini bitewe n’intambara yo muri Iran.
Nk’urugero, ubu icupa rya gaz ry’ibiro 12 ryavuye ku 21,000Frw rigera ku 30,000Frw.
Gucukura gaz isanzwe itarayungururwa mu kiyaga cya Kivu ngo ijye yifashishwa mu guteka biri mu ngamba z’igihugu zo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, cyane cyane mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel, na Amerika.
Ku Cyumweru, itariki ya 5 Mata, Uwihanganye yagize ati: “Nubwo iyi ntambara yarangira, hazakomeza kubaho ingaruka bityo hakenewe ingamba z’igihe kirekire.”
Yavuze ko u Rwanda ruzatangira gutekesha gaz yakuwe mu Kiyaga cya Kivu mu gihembwe cya mbere cya 2028.
Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko kuyitunganya no gukwirakwiza nibimara gutangira, hazashyirwa imbere ibigo bikenera ingufu nyinshi nk’amashuri, asanzwe ubwayo yihariye 45% by’inkwi zikoreshwa mu gihugu, nk’uko Minisiteri y’ibidukikije ibitangaza.
Kubaka uruganda rwa miliyoni z’amadorari ruzatunganya gaz yo gutekesha, no gukoresha mu nganda iva muri gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu byatangiye mu 2022.
Biteganijwe ko umushinga uzatanga umusaruro wa metero kibe 990.000 ku munsi. 35 kugeza kuri 40 ku ijana byawo uzagenerwa gaz yo gutekesha.
Gasmeth Energy Ltd yahawe amasezerano y’imyaka 25 na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ikure gaz methane hasi cyane mu mazi, akungahaye kuri methane yo mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.
Bivugwa ko Ikiyaga cya Kivu kirimo kilometero kibe 60-70 za methane, muri zo kilometero kibe 44,7 zifatwa nk’izishobora gukurwamo. Gaz methane iva muri iki kiyaga kandi isanzwe ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi.
Nubwo hashyizwemo ingufu zishoboka, inkwi zikomeje kuba isoko nyamukuru y’ingufu mu cyaro, aho ingo 93 ku ijana zikishingikiriza inkwi mu guteka.
Mu rwego rwo kurushaho gushyigikira kwimukira ku ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere, Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko mu mwaka wa 2030 hazakenerwa miliyari 1.37 z’amadolari mu kugabanya ikoreshwa ry’amakara ku rugero rwa 42%.


