HFK-mt4bwAAGsqE

Byumba: Abapadiri 2 bafashwe bazira gusomera misa ahantu hatemewe

Sangiza iyi nkuru

Abapadiri 2 ba Diyosezi Gatolika ya Byumba batawe muri yombi, kuri Pasika, bafashwe n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba, bazira gusomera misa ya Pasika ahantu hatemewe nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kinyamateka cy’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Abo bapadiri ni Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, na Padiri Didier Nzaramba ubarizwa muri Paruwasi ya Kiziguro, zombi za Diyosezi ya Byumba, nk’uko Kinyamateka yabitangaje.

“Kuri uyu wa 5 Mata 2026, Umunsi mukuru wa Pasika, Padiri Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga na Padiri Didier Nzaramba ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Kiziguro zombi za Diyosezi ya Byumba, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bafungirwa kuri Station ya Polisi ya Kabarore bazira gusomera Misa muri Shapeli yo mu rugo rw’Ababikira, ahantu umurenge wa Kabarore uvuga ko bitemewe kuhasomera Misa,” ubwo ni ubutumwa Kinyamateka yashyize kuri X.

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku itabwa muri yombi ry’abo bapadiri.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *