image770x420cropped

Guteres yasabye Isi gukura isomo ku makosa yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko Isi ikwiye kwigira ku makosa yabayeho, mu kwirinda ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994 yakongera kubaho.

Ni mu butumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata hatangiriye icyunamo cy’iminsi 100.

Yagize ati: “Ku Munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, twunamira abazize Jenoside kandi tugaha icyubahiro abayirokotse.”

Yakomeje agaragaza ko hakwiye kwirindwa ko amakosa yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakwisubiramo ahubwo agatanga isomo, ati: “Tugomba kwigira ku makosa yabayeho no kurinda abakiriho, twamagana urwango, imvugo zibiba amacakubiri n’izishishikariza ihohoterwa.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ibi mu gihe Leta y’u Rwanda ishinja Umuryango Mpuzamahanga n’Ingabo zawo zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside kuba bararebereye, mu gihe Abanyarwanda barimo bicwa n’interahamwe.

Leta y’u Rwanda kandi imaze igihe itanga umuburo w’uko ibyabaye mu Rwanda bishobora kwisubiramo mu burasirazuba bwa Congo, ahakomeje gukorerwa ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’abanye-Congo n’Abanyamulenge bo mu Minembwe; ariko Umuryango Mpuzamahanga ugahitamo kuruca ukarumira ahubwo ugashyigikira ababukora.

Ni ubwicanyi bukorwa n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zifatanyije n’iz’u Burundi, abarwanyi b’imitwe y’abahezanguni ya Wazalendo, abacanshuro ndetse na FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *