20260407_105829

Nta cyihariye nsaba u Rwanda: Umugore wa Perezida Ntaryamira wapfanye na Habyarimana 

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Cyprien Ntaryamira wahoze ari Perezida w’u Burundi, yatangaje ko n’ubwo umugabo we yapfiriye mu Rwanda ntacyo arubaza, ko ahubwo Umuryango Mpuzamahanga ari wo ukwiye gukora ibishoboka byose ugtanga umucyo ku rupfu rw’umugabo we.

Ntaryamira yapfanye na Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yahanurirwaga mu bice bya Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Aba bombi bari bavuye i Arusha muri Tanzania, ahari habereye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda n’inyeshyamba za FPR Inkotanyi bari bamaze imyaka irenga itatu barwana.

Amaperereza atandukanye ku waba yarahanuye indege yari itwaye ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira ntacyo yigeze ageraho, ndetse muri Gashyantare 2022, Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’iriya ndege ifungwa, nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza.

Icyakora bikekwa ko iriya ndege yaba yarahanuwe n’abahezanguni b’abahutu batifuzaga ko amasezerano ya Arusha asinywa.

Nyuma y’imyaka 32 Ntaryamira yishwe, umugore we Sylvana Ntaryamira yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga ari wo ugomba gutanga umucyo ku rupfu rw’umugabo we, aho kuba u Rwanda.

Yabwiye Televiziyo ya TV5 Monde ati: “Ntacyo nsaba u Rwanda mu buryo bwihariye, ariko ndabwira Umuryango Mpuzamahanga muri rusange, kubera ko ni byo ni ikibazo cyabereye mu Rwanda ariko kigizwemo uruhare n’amahanga. Rero ndasaba Umuryango Mpuzamahanga wose gukora ibishoboka byose, kugira ngo umucyo uboneke.”

Madamu wa Ntaryamira avuga ko Leta y’u Burundi na yo igomba kubigiramo uruhare, ngo kuko yayisabye kenshi kwandikira Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ushyireho Komisiyo yihariye igomba gukora iperereza ku cyateye iriya mpanuka y’indege, ariko kugeza ubu ikaba ntacyo irabikoraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *