HFUP1YLWEAAdbow

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bifatanyije n’aba Mozambique mu Kwibuka32

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF-5), kuwa 7 Mata 2026, zifatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muri Mozambique, abayobozi muri guverinoma ndetse n’abahagarariye sosiyete ya TotalEnergies mu rwego rwo kwifatanya kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Abayobozi b’intumwa bitabiriye barimo Umuyobozi wungirije w’ingabo (FADM), Brig Gen Tomás Mponha, Savio wa TotalEnergy, n’abayobozi bo mu madini atandukanye akorera mu Karere ka Mocímboa da Pria.

HFUP1YRWgAUvmyz

Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, wagejeje ijambo ku bari bateraniye aho, yongeye gushimangira akamaro ko kwibuka nk’urwibutso rwo gukumira ibikorwa byose bya Jenoside ngo bitazongera ukundi.

Brig. Gen. Mujuni yavuze ko jenoside ituruka ku bitekerezo by’amacakubiri ifite imizi mu bukoloni ndetse n’ubuyobozi bubi bwari bwagiyeho mu Rwanda nyuma y’ubukoloni.

HFUP1YgaIAAE9C

Politiki y’amacakubiri yatumye abantu barenga miliyoni biganjemo Abatutsi bicwa mu minsi 100 gusa mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wareberaga. Iyo hataba RPA yatabaye, n’abarokotse bari kurimbuka. Brig Gen Mujuni yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje ubumwe, amahoro, no kureba ko ayo mahano atazongera ukundi.

Mu izina ry’intumwa za Mozambique, Umuyobozi wungirije w’ingabo, Brig Gen Tomás Mponha, yavuze ko amateka y’u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isomo rikomeye by’umwihariko kuri Mozambique, no ku Isi muri rusange.

HFUP1YQWgBMUChH

FADM Gen yakomeje ashimira igitambo cyatanzwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwe, kandi ashimira uruhare abashinzee umutekano b’u Rwanda bagize mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Uyu muhango washojwe no kumva ubutumwa bukomeye kuri televiziyo bwo kwibuka, ubufatanye, ndetse no kwiyemeza guharanira amahoro n’umutekano, bwatanzwe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *