maxresdefault

U Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Congo isabira ubutabera umuryango wa Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri iyi nshuro bemeye igihango bagiranye n’ibisigisigi by’ubutegetsi bwasize bushyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi busabira ubutabera umuryango wa Habyarimana na Ntaryamira, mu gihe Isi yose n’u Rwanda, by’umwuhariko byibuka ku nshuro ya 32.

Ibi biragaragarira mu butumwa bw’amashusho bwuzuye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe kuri X n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yavuze ko ubugizi bwa nabi bwatangiriye mu Rwanda bwoherejwe mu gihugu cye mu bihe byinshi bitandukanye kuva mu 1996 akarenzaho amagambo ateye isoni yo gushinyagura.

Ati “Abiyerekana nk’abahohotewe muri iki gihe birababaje kuba barabaye abagizi ba nabi mu gukomeza uwo muco w’ubugizi bwa nabi. Jenoside y’ejo yahindutse uyu munsi muri DRC mu buryo bwinshi: ubwicanyi, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibindi. Byabereye ahantu henshi bitwaje ibinyoma byo kurwanya FDLR cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside.”

Muyaya yakomeje ashimangira umubano udasanzwe abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafitanye n’umuryango w’uwahoze ari perezida, Juvenal Habyarimana, ndetse n’indi mitwe igamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, asabira ubutabera imiryango ya Habyarimana na Ntaryamira.

Ati: “Kandi ,, ingengabitekerezo ntishobora kurwanishwa intwaro. Imiryango ya Perezida JuvĂ©nal Habyarimana na Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, bapfiriye mu gitero cy’indege yabo, na bo bahitanwa n’igikorwa cyabanjirije jenoside. Na bo bagomba guhabwa ubutabera. Umuhungu we, Jean-Luc Habyarimana, ntabwo ari umuyobozi w’intambara, bitandukanye n’Abanyekongo “…..” Kigali ishyigikira byimazeyo kandi nta soni mu guhungabanya igihugu cyacu. Ubwiyunge ntibushobora kugerwaho uhisemo gushyiraho ubutegetsi bw’iterabwoba, gukandamiza, no gukandamiza amajwi yose atavuga rumwe n’ubutegetsi.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yakomeje yibasora Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agira ati: “Perezida w’u Rwanda akwiye guhindura “logiciel” ye. Kuki ahangayikishijwe cyane no kuba inshuti z’Abanyarwanda zivuga amahoro kandi zifuza umubano mwiza hagati y’ibihugu byacu byombi zisuye Kinshasa?”

Wumvise amagambo y’Umuvugizi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uhita wumva ko impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo kuva kera zifite ishingiro kandi ubutasi bwarwo bufite amakuru ahagije atuma ruhora rwiteguye kurwanya ikintu cyose cyagerageza guhungabanya umutekano warwo byaba ngombwa icyo kintu kigakumirirwa kure kitaragera ku butaka bwarwo.

Nta gushidikanya ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwahisemo kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo imitwe itandukanye ifite icyicaro muri Congo irangajwe imbere na FDLR, n’abari hanze barimo umuhungu wa Habyarimana urota kugaruka agakomeza ubutegetsi bw’Akazu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *