Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye kurikoroza nyuma yo gutangaza ko yiteguye kohereza muri Israel ingabo zibarirwa mu 100,000 zo kurinda kiriya gihugu.
Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ari we ugomba kuba ayoboye ziriya ngabo.
Ati: “Niteguye kohereza abasirikare ba Uganda 100,000 muri Israel. Ni njye uzaba ubayoboye mu rwego rwo kurinda ubutaka butagatifu. Ubutaka bwa Yezu Kristu, Imana yacu.”
Muhoozi yavuze ibi mu gihe imibare yerekana ko umubare w’ingabo Uganda ifite zitarenga 45,000.
Icyakora we mu bundi butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko afite “abasore 500,000 basariye intambara”, mbere yo gushimangira ko icyo bashaka ari amafaranga.
Muhoozi wasaga n’uca amarenga y’uko ziriya ngabo zizaba zigiye kurwanya abanya-Iran, yavuze ko “iyo bigeze ku ntambara abanya-Iran barabizi ko bibaye ngombwa ko duhangana nta mahirwe baba bafite.”
Muhoozi yashimangiye ati: “Twabakubita guhera uyu munsi kugeza igihe ubwami buzazira.”


