Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, aravugwa mu bikorwa byo guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba muri kiriya gihugu, mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Iby’uyu mugambi byashyizwe ahabona n’Umuryango FOCODE biciye muri Nininahazwe Pacifique uwuyobora.
Hari mu kiganiro cyagarukaga ku iturika riheruka kwibasira ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare cya Camp Base cyo mu mujyi wa Bujumbura; ahasobanuwe ku mpamvu nyamukuru zaba zaratumye habaho iryo turika.
Muri icyo kiganiro, byahishuwe ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize hari amakamyo menshi yikoreye intwaro yagiye yinjira mu Burundi aturutse i Mombasa muri Kenya, hanyuma zimwe muri izo ntwaro zamara kugezwa mu Burundi zikajyanwa mu gihugu cya Tanzania.
Nininahazwe yavuze ko no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize hari amakamyo abarirwa muri 20 y’intwaro u Burundi bwinjije, mbere yo kuzijyana mu kigo cya gisirikare cya Camp Mukoni.
N’ubwo bigoye kumenya impamvu izo ntwaro zigera mu Burundi ziciye muri Tanzania hanyuma zikongera kuhavanwa zijyanwa ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania, bisa n’aho biri mu mugambi w’u Burundi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Iyi mpirimbanyi yavuze ko iby’uyu mugambi bishimangirwa n’amakuru yizewe yahawe n’abakozi ba Ambasade y’u Burundi i Bruxelles y’uko Ambasaderi Ntahiraja mu nshingano yahawe na Gitega, harimo guhuza ibikorwa by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi.
Yavuze kandi ko uriya mudipolomate amaze igihe yakira kenshi abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali bakaganira bifungiranye.
Andi makuru avuga ko u Burundi bumaze igihe buha imyitozo abiganjemo Imbonerakure n’abarwanyi ba Wazalendo “b’ubwoko bumwe”, mu rwego rwo kubategura ngo bazifashishwe mu mugambi wabwo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko hari abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abahoze mu ngabo za Ex-FAB batari abizerwa.


