Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran gusubukura ibiganiro bwangu, nyuma y’uko ibyo impande zombi zagiranye mu cyumweru gishize ntacyo zashoboye kugeraho.
Macron mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ejo ku wa Kabiri, yavuze ko ubusabe bwe yabugejeje kuri ba Perezida Massoud Pezeshkian wa Iran na Donald Trump wa Amerika baganiriye kuri Telefoni.
Ati: “Basabye isubukurwa ry’ibiganiro byahagaritswe i Islamabad, hagakosorwa ubwumvikane buke, kandi hakirindwa ko habaho kongera kwiyongera k’umwuka mubi.”
Macron yashimangiye ko agahenge kagomba “kubahirizwa cyane nâimpande zombi”, kandi kakagera no muri Lebanon hakomeje kugabwa ibitero n’ingabo za Israel.
Perezida w’u Bufaransa kandi yasabye ko inzira ya Hormuz ifungurwa nta “mananiza, imbogamizi cyangwa imisoroâ kandi bigakorwa vuba bishoboka kuko ari ingenzi ku mutekano wâingufu ku isi no mu bwisanzure bwo kugenda mu mazi.
Yunzemo ati: “Muri ibi bihe, ibiganiro bigomba kongera gusubukurwa vuba, bigashyigikirwa nâimpande z’ingenzi zirebwa n’ikibazo.”
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru u Bufaransa n’u Bwongereza bigomba gutegura inama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, ikazahuza ibihugu bitari mu ntambara mu rwego rwo gutegura ubutumwa bwâibihugu byinshi bwo kwirwanaho bugamije kugarura umutekano mu mazi ya Hormuz mu gihe umutekano waba ubyemeye.
Usibye Macron, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, AntĂłnio Guterres, Perezida Recep Tayyip Erdogan wa TĂŒrkiye n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi bakomeje gusaba Amerika na Iran guhagarika intambara, ahubwo bagakemura ibibazo bafitanye biciye mu nzira y’ibiganiro.


