DRC-militia-patrol-900x600

Amahoro arambye arashoboka muri Congo?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara zimaze imyaka myinshi, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ‘ese amahoro arambye arashoboka koko?’

Igisubizo gishingiye ku mpinduka zikomeye, haba iza politiki, iz’umutekano n’iz’ubukungu, zigomba kubaho icyarimwe.

Amahoro arashoboka, ariko ashingiye ku mpinduka zikomeye

Amateka agaragaza ko imirwano yo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo idashobora kurangizwa n’ingufu za gisirikare gusa.

N’ubwo ingabo za Leta zishobora gutsinda urugamba rumwe na rumwe, ikibazo gihita gihindura isura kikagaruka mu bundi buryo, nk’uko byagaragaye ku mutwe wa M23 n’indi myinshi yawubanjirije.

Ibi bisobanuye ko amahoro arambye azava ku guhuza ingufu za gisirikare n’ibiganiro bya politiki.

Ibyakorwa kugira ngo Congo ibone amahoro arambye

1. Ibiganiro byimbitse kandi byizewe: Leta ya Kinshasa igomba kwemera ibiganiro bidashyiraho amananiza akabije, mu gihe n’imitwe yitwaje intwaro igomba gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Hakenewe abahuza badafite aho babogamiye, ikindi amasezerano agashyirwa mu bikorwa by’ukuri, atari ku mpapuro gusa.

2. Ubutabera n’imiyoborere myiza: Imwe mu mpamvu zikomeye z’intambara ni ukutagira ubutabera n’imiyoborere iboneye.

Guhana abakoze ibyaha, hatitawe ku ruhande barimo, kurwanya ruswa no gusaranganya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye no guha abaturage ijambo mu miyoborere byakongera icyizere cy’abaturage kuri Leta, bikagabanya impamvu zitera kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro.

3. Gucunga neza umutungo kamere: Amabuye y’agaciro ari mu burasirazuba bwa Congo akomeje kuba isoko y’intambara aho kuba isoko y’iterambere.

Gushyiraho uburyo bukomeye bwo gukurikirana ubucuruzi bw’amabuye, kurwanya ubucuruzi butemewe no gushyira inyungu z’umutungo ku baturage biri mu byafasha, kuko iyo umutungo ucunzwe neza, ugabanya amafaranga ajya mu mitwe yitwaje intwaro.

4. Ubufatanye bw’akarere bushingiye ku kuri: Ibihugu byo mu karere bigomba kugira uruhare rugaragara mu gushaka amahoro, aho gukomeza gukurikira inyungu zabyo.

Ibibazo bikunze kugaragara mu karere ni uko ibihugu bimwe na bimwe, aho kugerageza kumvikanisha abahanganye, bifata umurongo wo kujya mu ntambara mu buryo bweruye.

Aha twatanga urugero: igihe u Burundi bwari umuhuza mu kibazo cya Congo, bwaje gufata uruhande rumwe, nyamara akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kari kohereje ingabo kujya hagati.

Akarere kakwiriye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura imipaka, kwirinda gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, ndetse no gukorera mu mucyo no mu bwumvikane.

Uku kutizerana ni ko kenshi gutuma amasezerano y’amahoro atagerwaho.

Gushyira imbere ubuzima bw’abaturage

Amahoro arambye ntashobora kubaho mu gihe abaturage bakiri mu bukene n’ubuhunzi.

Mu bice bya Kivu zombi: Abaturage baracyahunga, imibereho iragoye, serivisi z’ibanze ziracyari nke, guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’imirimo ni ingenzi mu gukumira intambara z’ahazaza.

Inzitizi zikomeye ziri imbere

Nubwo ibi byose bishoboka, hari inzitizi zikomeye: Inyungu z’abakungahazwa n’intambara, cyane cyane ibihugu bya rutura byihisha inyuma yayo.

Haza kandi politiki y’akarere itumvikana, amateka maremare y’amakimbirane n’ukutizerana. Ibi bituma inzira y’amahoro iba ndende kandi igoye.

Muri make, amahoro si inzozi zidashoboka. Amahoro arambye muri Congo arashoboka, ariko si ibintu bizizana.

Asaba: Ubuyobozi bufite ubushake bwa politiki, ubufatanye bw’akarere n’amahanga no gushyira imbere inyungu z’abaturage kurusha iz’intambara.

Mu gihe ibyo bitarashyirwa mu bikorwa, amahoro azakomeza kugaragara nk’inzozi; ariko nibigerwaho, uburasirazuba bwa Congo bushobora kuva mu mwijima w’intambara bukinjira mu rumuri rw’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *