images (13)

Gusenya FDLR: RDC ku gitutu cya Amerika

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Tammy K. Bruce uzihagarariye muri Loni, zibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko zibisabwa n’amasezerano ya Washington yasinyanye n’u Rwanda.

Ambasaderi Tammy Bruce yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu ijambo yavugiye mu nama ya 10 136 y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano yigaga ku kibazo cy’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mudipolomate yavuze ko Kinshasa isabwa gusenya uriya mutwe bwangu, itabikora igafatirwa izindi ngamba.

Yagize ati: “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo guhita isenya burundu FDLR nibura mu bice igenzura. Kwita ku mpungenge z’umutekano zayo ni ingenzi niba dushaka guhagarika uruziga rw’ubwumvikane buke rukomeje guteza amakimbirane mu myaka myinshi ishize. Ntidutinya gutekereza ku zindi ngamba ababashyira mu kaga amahoro.”

Yunzemo ati: “Abangiza amahoro bagomba gutegereza ko hari ingaruka zibageraho. Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari, Abanyamerika bashaka kwibanda ku ntego ya nyuma, ari yo kugera ku mahoro arambye. Tuzakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze muri aka karere.”

Washington yasabye Kinshasa gusenya FDLR, mu gihe mu minsi ishize Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt. Gen Ychaligonza Jacques, byiswe ko yatangije ibyiswe ibikorwa byo gusenya FDLR.

Kuva icyo gihe icyakora nta murwanyi n’umwe Kinshasa irerekana ko yafashe cyangwa ngo imwice, ahubwo amakuru avuga ko impande zombi zakomeje ubufatanye mu ntambara zimaze igihe zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *