Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Zambia aho agomba gukinira umukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17.

Uyu mukino wo kwishyura uzaberara kuri Levy Mwanawasa Stadium uzaba kuwa Gatatu, itariki ya 22 Mata 2026.

Ni mu gihe umukino ubanza wari wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye ikipe y’u Rwanda itsinzwe ibitego 2-0 na Zambia.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje kuri X ko iyi kipe iyobowe n’umutoza mukuru, Oscarie Iragena.


