Emir w’ubwami bwa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye ubutumwa bwanditse bwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, buvuga ku mibanire y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kubushyigikira no kubuteza imbere.
Ubu butumwa bwakiriwe kuri iki Cyumweru na Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Minisitiri w’umutekano akaba n’umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu “Lekhwiya,” abushyikirijwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, uri mu ruzinduko muri iki gihugu.

Ibiganiro hagati yabo byagarutse ku mubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi by’inshuti, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ndetse banaganira ku bibazo by’akarere ndetse n’amahanga ibihugu byombi bikurikiranira hafi nk’uko bigaragara ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.


