Mourners gather after children, with ages ranging from 1 to 14, were killed in a mass shooting incident described as domestic violence, in Shreveport, Louisiana, U.S. April 19, 2026.  REUTERS/Kevin Bartram

USA: Umuntu witwaje imbunda yishe abana 8 harimo abe 7 muri Louisiana

Sangiza iyi nkuru

Umugabo yishe abana barindwi mu bana be n’umwana badafitanye isano mu irasa mu kivunge ryabereye i Shreveport muri Leta ya Louisiana yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mata mu bwicanyi abapolisi bavuze ko bushingiye ku “makimbirane yo mu ngo”.

Umuyobozi wa Polisi ya Shreveport, Wayne Smith, yabwiye abanyamakuru ati: “Aha ni ahantu hanini cyane hakorewe icyaha bitandukanye n’aho benshi muri twe twigeze tubona.”

Abayobozi bavuga ko umwana muto mu bishwe yari afite umwaka 1, naho umukuru afite imyaka 14. Bivugwa ko abantu bakuru babiri na bo barashwe nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Polisi yavuze kandi ko aho icyaha cyakorewe hageze ku ahantu hatatu.

Abapolisi bavuze ko kurasa byatangiye ahagana saa 05h00 (10h00 GMT) ku Cyumweru. Umuvugizi w’igipolisi cya Shreveport, Chris Bordelon, yatangaje ko ukekwa yarashe abantu 10 mbere yo guhunga mu modoka yibye. Abapolisi bahise bamukurikirana baramwica.

Abagore babiri bakuze barashwe, harimo na nyina w’abana, bamerewe nabi aho bari kwitabwaho kwa muganga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Karere ka Shreveport, Leigh Anne Evensky, yatangarije BBC ko ukekwaho icyaha yitwa Shamar Elkins.

Polisi ivuga ko ukekwaho icyaha yarashe umugore mu muhanda mbere yo kujya mu rugo rwegereye aho yiciye abana umunani, “umwe muri bo akaba ntacyo apfana na we”.

Polisi yavuze ko umwe mu bahohotewe yirukiye mu rugo ruri hafi aho maze ahamagara abayobozi. Bavuze ko umuntu witwaje imbunda yabikoze wenyine. Bordelon yavuze ko umwana wa cyenda yasimbutse avuye hejuru y’igisenge cy’inzu akaba ari mu bitaro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *