Mu Busuwisi, intumwa za Guverinoma ya Kinshasa na AFC / M23 ziherutse kugira ibyo zumvikana mu nama yabereye i Montreux kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata mu rwego rw’Ibiganiro bya Doha, aho impande zombi zemeye koroshya itangwa ry’imfashanyo. Ibi bikaba byakiriwe neza na MONUSCO.
MONUSCO yagaragaje amashimwe, kunyurwa, no gushyigikira ibyagezweho mu biganiro byabareye i Montreux hagati ya Kinshasa na AFC / M23 hagamijwe kunoza uburyo bw’ubutabazi no kongera ikizere.
Ubu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), bwari indorerezi mu biganiro byateguwe na Qatar mu Busuwisi, bwishimiye amasezerano yo kugeza ubufasha ku babukeneye mu burasirazuba bw’igihugu ivuga ko bugomba “kwihuta, butekanye, burambye, kandi nta nkomyi.”
MONUSCO irasaba kandi impande ziri mu ntambara gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo imfungwa zirekurwe kandi ziguranwe bitarenze icyumweru gitaha. MONUSCO kandi ivuga ko yiteguye gutanga inkunga y’ibikoresho na tekiniki mu gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi burasaba guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva hamwe n’ikoranabuhanga ribuza GPS gukora neza, hamwe no kwizezwa gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere mu mutekano wose.
Nubwo hashimirwa ibyagezweho mu biganiro byo mu Busuwisi ariko, impande zombi haracyari ibindi bintu byinshi zitarumvikanaho. Abagize ihuriro rya AFC/M23 nk’urugero barasaba cyane cyane gukuraho ibihano by’urupfu kuri bamwe mu banyamuryango baryo no gufungura amabanki mu turere rigenzura.


