Ibiro Ntaramakuru bigenzurwa na Leta ya Iran igice, Tasnim, biratangaza ko Iran yagabye ibitero bya drones ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika mu Kigobe cya Oman, nyuma y’uko Ingabo za Amerika zifashe ubwato buriho ibendera rya Iran mu Kigobe cya Oman.
Nta makuru arambuye y’ibyangiritse biturutse kuri ibi bitero bya drones.
Mbere, icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’ingabo za Iran, Khatam al-Anbiya, urwego ruruta izindi rushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare muri iki gihugu, rwari rwavuze ko ibikorwa by’Igisirikare cyo mu mazi cya Amerika ari ukurenga ku ihagarikwa ry’imirwano kandi ruvuga ko “bazabihorera kuri iki gikorwa cy’ubujura bwitwaje intwaro cy’Ingabo za Amerika.”
Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump yari yatangaje ko Amerika yafashe ku ngufu ubwato bw’imizigo buriho ibendera rya Iran bwagerageje kurenga bariyeri y’amato hafi y’Umuhora wa Hormuz ku Cyumweru, bukaba ari bwo bwato bwa mbere bwari bufashwe kuva aho ibyambu bya Iran bifungiwe na Amerika mu cyumweru gishize.
Yavuze ko Amato y’igisirikare cya Amerika ariho za misile mu Kigobe cya Oman “yabahagaritse atera igisasu mu cyumba cya moteri” kandi ko Abasirikare ba Amerika bari bafite ubwo bwato bwiswe Touska, kandi “barimo kureba ibirimo!”
Nyuma gato nibwo ubuyobozi bukuru bwa gisirikare muri Iran bwavuze ko Tehran izasubiza bidatinze kandi yita iryo fatira rya Amerika ubushimusi bwo mu mazi.


