GridArt_20260421_073459326_copy_1000x666

Netanyahu yavuze imyato mukuru wiciwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahaye icyubahiro umuvandimwe we, Lt. Col Yonatan “Yoni” Netanyahu wiciwe muri Operasiyo yo gutabara abanya-Israel bari barafashwe bugwate bakajyanwa i Kampala muri Uganda.

Netanyahu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “Yoni yari umuvandimwe wanjye mwiza, inyenyeri yanjye ya Ruguru yamfashije kunyura mu nzira yanjye mu bihe bikomeye by’ubuzima. Yabaye urugero n’icyitegererezo kuri njye na murumuna wanjye Udi, kandi yaradufashije anaduha inama mu nzira nyinshi.”

Yoni Netanyahu yiciwe i Entebbe muri Uganda mu 1976, muri Operasiyo y’ingabo za Israel yiswe ‘Operation Thunderbolt’.

Murumuna we Benjamin Netanyahu mu butumwa bwe, yibukije ko uriya musirikare “kuva akiri muto, yari afite uruvange rudasanzwe rw’amahoro yo mu mutima, ubushake, n’icyizere gisobanutse. Yahoraga azi aho agiye, n’icyo yasabwaga gukora.”

Yonatan Netanyahu yinjiye mu ngabo za Israel (IDF) mu 1964, akora umurimo w’ubukorerabushake muri Brigade y’ingabo zirwanira mu kirere.

Uyu mugabo ari mu barwanye intambara y’iminsi itandatu yo mu 1967 Israel yarwanyemo n’ibihugu bituranye na yo, ndetse ari no mu barwanye intambara zikomeye muri Sinai no mu kibaya cya Golan, aho yaje gukomerekera.

Nyuma yo kwiga muri Kaminuza ya Harvard na Hebrew, Yoni yasubiye mu gisirikare, azamuka mu ntera aho yagizwe umuyobozi wungirije hanyuma aba umuyobozi w’itsinda ry’ingabo zidasanzwe za Sayeret Matkal, itsinda ry’ingabo zidasanzwe zo muri Israeli mu butasi bwimbitse, kurwanya iterabwoba, no gutabara abafashwe bugwate.

Ubutumwa bwa nyuma bwa Yoni bwari ukuyobora igitero cyo ku butaka muri Operasiyo ya Entebbe yanaje kumwitirirwa, ku wa 4 Nyakanga mu 1976.

Icyo gihe ingabo za Israel zakoze urugendo rw’indege rureshya n’ibirometero birenga 4,000 zijya ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, zirokora abantu 102 bari bafashwe bugwate n’ibyihebe byo muri Palestine no mu Budage bibifashijwemo na Idi Amin wari Perezida wa Uganda.

Ni Operasiyo yagenze neza mu gihe cy’iminota 90 yamaze, ariko ubwo yarimo igana ku musozo birangira Yoni Netanyahu wari ufite imyaka 30 icyo gihe abaye umuntu rukumbi wayirasiwemo.

Netanyahu agaruka ku rupfu rwa mukuru we, yagize ati: “Ubwo namenyaga ko Yoni yaguye muri Operesiyo Yonatan kugira ngo arokore abari bafashwe bugwate, numvise ko ubuzima bwanjye bwari bugeze ku iherezo. Ntabwo byari kubura umuvandimwe wanjye nkunda gusa, ahubwo byari kubura inkingi.”

Yunzemo ati: “Yoni ntiyasize inyuma urwibutso rw’ubutwari gusa. Yadusigiye inzira. Mu gahinda kenshi, natangiye kumva ubutumwa bukomeye. Kwitanga kwa Yoni kwanteye imbaraga mu mirimo ya leta.”

Netanyahu yashimangiye ko muri iki gihe igihugu cye gihanganye mu ntambara na Iran, iyo yohereje abasirikare ku rugamba n’abapilote bacu muri Iran, buri wese muri bo amubonamo nk’aho ari umuvandimwe we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *