Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026 mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Zeraphat Holy Church n’umugore we Mukansengimana Jeanne bakaba bararezwe n’umugore bahaye code ya ‘ME’.
Urega avuga ko yasabwe miliyoni 10 Frw kugirango Harerimana Jean Bosco amusengere akire indwara yo kuva. Ubushinjacyaha butangaza ko ayo mafaranga yayakiriye kuri momo y’Itorero no mu ntoki.
Mu kwiregura Harerimana Jean Bosco yavuze ko umugore wamureze yashatse ko basambana undi akamubera ibamba.
Harerimana akomeza avuga ko uwo mugore yabonye kuryamana na we bidakunze maze yigira inama yo gushaka uko yamusenyera urugo, aho yabitangiriye ku mugore wa Harerimana amutera ubwoba.
Ubushinjacyaha bwasabiye Harerimana Jean Bosco gufungwa imyaka irindwi naho umugore we yasabiwe gufungwa imyaka itatu (3).
Harerimana Jean Bosco n’abamwunganira basabye ko yagirwa umwere ku byaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.
Bishop Harerimana Harerimana Jean Bosco yafunzwe ku itariki 9 Ukwakira 2024. Ku itariki 31 Ukwakira 2024 Harerimana Jean Bosco n’umugore we batanze ingwate y’inzu ya miliyoni 60 Frw arekurwa by’agateganyo
Umwanzuro uzasomwa ku wa 14 Gicurasi 2026 saa cyenda.


