Chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge (ahahoze ari KIST-KHI), iri mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.
Iyi chorale isanzwe ibarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Kathédrale ya Saint Michel, yashinzwe mu mwaka wa 2001. Ibirori byo kwizihiza iyi yubile izabanzirizwa n’igitaramo cyiswe “Big Sing Concert V” kizaba ku Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Igitaramo ngarukamwaka cya Big Sing Concert, cyibanda ku ndirimbo zo mu muziki Gatolika (classical music). Uyu mwaka kizaba kibaye ku nshuro ya gatanu, ari na yo mpamvu cyiswe “Big Sing Concert Edition Five”.
Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Sainte Étienne mu rusengero rwa Anglican, hafi ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge. Kizaba gifite umwihariko wo kwizihirizwamo no ku mugaragaro yubile y’imyaka 25 Chorale Pastor Bonus imaze ikora ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ibinyujije mu ndirimbo.
Umuyobozi wa Chorale Pastor Bonus, Niyodusenga Benjamin, avuga ko intego yabo ari ukuba urumuri mu kwemera, ibizwi nka “Lightness in Faith” mu rurimi rw’Icyongereza.
Niyodusenga asobanura ko uwo ari we wese wahuye n’umuririmbyi wa Pastor Bonus, yaba uwaririmbye mu 2001, mu 2011, mu 2021 cyangwa uyiririmbamo muri iki gihe, iyo avuze “Pastor Bonus” asubizwa ati “Lightness in Faith”.
Chorale Pastor Bonus ni imwe mu makorali akunzwe cyane muri Kiliziya Gatolika no hanze yayo, bitewe n’imiririmbire yayo itangaje ndetse n’indirimbo nyinshi yamenyekanyeho.
Ni indirimbo zirimo Shimwa Mwami Wacu n’izindi zakunzwe cyane mu bitaramo bya ‘Big Sing Concert’ byabanje nka Ubu Ndatamba, Ndakushukuru Bwana, Umumararungu na Sinteze Kwiheba.
Imiryango ya Sainte Étienne, aho igitaramo “Big Sing Concert V” cyo kwizihiza yubile y’imyaka 25 kizabera, izafungurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.




