Ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yirukanye umutoza wayo Liam Rosenior nyuma y’igihe gito cyane ayimazemo, kitageze ku mezi ane.
Rosenior yari yahawe akazi muri Mutarama 2026, asinya amasezerano y’imyaka itanu n’igice, ariko umusaruro we ntiwashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Bwongereza. Mu mikino 23 yose yayoboye, yatsinze 11 gusa, ibintu byatumye igaragara nk’iri hasi cyane ugereranyije n’ibyari byitezwe.
Icyemezo cyo kumusezerera cyafashwe nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe imikino itanu yikurikiranya muri Premier League itabonye igitego na kimwe, ikintu cyaherukaga kubaho mu mwaka wa 1912. By’umwihariko, gutsindwa ibitego 3-0 na Brighton & Hove Albion byabaye nk’igishyira akadomo ku cyizere cyari gisigaye.
Nyuma y’uwo mukino, Rosenior ubwe yemeye ko imyitwarire y’ikipe ye “idashobora kwihanganirwa” kandi “itemewe”, mu gihe abafana bagaragazaga uburakari bwinshi.
Iyi mikino mibi yatumye Chelsea imanuka ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona, bikaba byashyize mu kaga amahirwe yayo yo kuzakina UEFA Champions League mu mwaka utaha.
Ubuyobozi bwa Chelsea bwatangaje ko butafashe iki cyemezo bwihutiye, ahubwo bwashingiye ku musaruro muke uheruka, buvuga ko hari byinshi bikiri guharanirwa muri shampiyona.
By’agateganyo, Calum McFarlane wari umwungirije ni we ugiye gufata inshingano zo gutoza ikipe, mu gihe bashaka umutoza mushya uzayifasha kugera ku ntego z’igihe kirekire.
Umukino wa mbere wa McFarlane uzaba ku Cyumweru, aho Chelsea izahura na Leeds United kuri Stade ya Wembley, bahatanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA Cup.
Nubwo Rosenior yari yaragejeje Chelsea muri ½ cy’iri rushanwa, intsinzi zayo nyinshi zari zaturutse ku makipe mato, bikomeza gushimangira ko atigeze agaragaza ubushobozi buhamye bwo guhangana n’amakipe akomeye.


