Minisiteri y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) ku wa Gatatu yatangaje ko John Phelan wari Umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi, yavuye ku mwanya we.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nâumuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, rivuga ko igenda rye âryabaye ako kanyaâ.
Iryo tangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga X ntiryasobanuye impamvu yâicyemezo cyo kuva kuri uwo mwanya, ahubwo rimwifuriza amahirwe mu mirimo azakomeza gukora.
The New York Times icyakora yatangaje ko Phelan yirukanwe nyuma yâamezi hari kugaragara kutumvikana nâamakimbirane hagati ye nâabategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri Pentagon, byâumwihariko ku bijyanye nâingamba zo kuzahura gahunda yo kubaka amato yâintambara yari imaze igihe igaragaza ibibazo.
Umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi ashinzwe kugenzura abasirikare ba Amerika bagera hafi kuri miliyoni imwe.
Abo barimo abo mu ngabo zirwanira mu mazi (Navy), abarwanira mu mutwe wihariye witwa Marines, ndetse nâabakozi bâabasivile bakorana nâizo nzego.
Uku kwegura kwe kubaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kugenzura no kubuza amato ya Irani kunyura mu muhora wa Hormuz.
Phelan abaye umutegetsi wa kabiri wo ku rwego rwo hejuru mu ngabo zâAmerika uvuye ku mwanya we muri uku kwezi. Mu ntangiriro zâuku kwezi kwa Mata, Minisitiri wâingabo wâAmerika, Pete Hegseth, yari yasabye umugaba mukuru wâingabo, Randy George, na we kuva ku mwanya we.
John Phelan yari yaratangiye izi nshingano muri Werurwe 2025. Nkâuko itangazo rya Pentagon ribivuga, yasimbuwe byâagateganyo nâuwari umwungirije, Hung Cao.


