Abasirikare b’u Burundi boherejwe kurwana mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje gupfa ku bwinshi nk’uko amakuru yakusanyijwe mu nzego za gisirikare avuga. Biravugwa ko kuri ubu Igisirikare cy’u Burundi cyahinduye uburyo bw’imicungire y’imirambo, aho kuri ubu ihita yoherezwa mu mitwe abasirikare bakomokamo aho kuyishyira hamwe nka mbere.
Amakuru aturuka ku Rugamba no mu Buyobozi Bukuru bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) , aravuga ko abasirikare b’u Burundi bapfa ku bwinshi biciwe ku Rugamba mu mirwano. Uburyo bwo gushyingura rero ngo bwarahindutse: Imirambo ntikijyanwa ahantu hari hamenyerewe hazwi nka “Guantanamo” cyangwa ngo ibikwe mu byumba bikonjesha ahantu hamwe. Abavanwe ku Rugamba bapfuye bahita boherezwa muri za batatyo babarizwamo akorera mu ntara zitandukanye.
Ku rundi ruhande kandi, izindi ngabo nshya z’u Burundi zoherejwe ku Rugamba hagati muri uku kwezi. Amakuru avuga ko ku itariki 14 Mata, abasirikare basaga 600 bo muri Batatyo ya 411 buriye ubwato buvuye I Rumonge bwerekeza ahitwa Baraka muri Kivu y’Amajyepfo, aho bageze ku itariki 15 Mata. Bakihagera, bahise bashyirwa kuri gahunda boherezwa mu bice bitandukanye biberamo imirwano ngo bafashe bagenzi babo barwana na AFC/M23.
Amakuru ava mu gisirikare avuga ko Igisirikare cy’u Burundi gitakaza cyane abasirikare n’ibikoresho muri iyo mirwano. Nko mu mirwano yo ku itariki 19 Mata mu duce twa Mikenke, Gicumbi, Abara na Point Zero, abasirikare basaga 100 b’u Burundi barakomeretse bikabije, abanda 12 bahasiga ubuzima. Abatanze aya makuru nk’uko tubikesha RPA, bavuga ko ibintu nk’ibyo byakunze kuba muri aya mezi abiri ashize.
Imirambo y’abasirikare bapfuye, rimwe na rimwe, isigara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyangwa igacyurwa mu Burundi. Bitandukanye n’uko byagendaga mbere, ntabwo kijyanwa mu buruhukiro bwa Camp DCA (Défense contre avion) mbere yo gushyingurwa mu irimi riri ahiswe Guantanamo nka mbere ahubwo yoherezwa mu mabatayo babarizwagamo.
Nubwo ngo hari igitutu cy’ubuyobozi Bukuru bw’ingabo, abasirikare bamwe b’u Burundi boherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntibishimiye intambara barimo. Bemeza ko batumva icyo barwanira kandi bagasaba kuvanwa mu mirwano babona batazatsinda.


