Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prévot, yigaramye amakuru avuga ko igihugu cye kimaze igihe giha u Burundi intwaro zo kwifashisha mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Prévot abinyujije ku rubuga rwe rwa X, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X niba koko igihugu cye n’u Burundi biri mu mugambi wo gutera u Rwanda, yavuze ko ibyo ari ibinyoma.
Ati: “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite na rito. Nta na rimwe habayeho kohereza intwaro zivuye mu Bubiligi zijya mu Burundi.”
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bivugwa ko u Bubiligi buri kohereza intwaro mu Burundi, ati: “Ikibabaje ni uko ubu bwoko bw’amakuru y’ibinyoma atari ubwa mbere bugaragara. Akenshi aba ari mu inyungu z’abashaka kwenyegeza umwuka mubi, haba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa se no mu karere muri rusange; ndetse no kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro no gushaka amahoro. Ni yo mpamvu nsaba buri wese kutagwa muri uwo mutego.”
Prévot yavuze ko u Bubiligi buhagaze ku kuba nta gisubizo cya gisirikare cyakemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko inzira yonyine ishoboka kandi irambye ari iya politiki, ishingiye ku biganiro no kugera ku mahoro arambye kandi kuri bose.
Minisitiri Maxime Prévot yavuze ibi, mu gihe amakuru avuga ko igihugu cye kimaze igihe giha u Burundi umurundo w’intwaro, ngo buzawifashishe mu mugambi wo gutera u Rwanda buhuriyemo n’ibindi bihugu.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Bruxelles yasabye Gitega kuyifasha muri uriya mugambi kugira ngo bakureho ubuyobozi bw’u Rwanda, ibyo ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwaje kwemera.
Bivugwa ko kugira ngo uyu mugambi ugende neza u Burundi bwasabye u Bubiligi ubufasha burimo ubw’intwaro zigezweho ndetse n’ubw’irinzi bw’ikirere, kugira ngo uriya mugambi uzacemo; mbere yo kubuha intwaro ziganjemo izari zimaze igihe kirekire mu bubiko.
Ni intwaro zirimo za drone zibarirwa mu 5,000 ndetse n’imbunda ziganjemo iziremereye.
Bivugwa kandi ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zibarirwa mu 50,000 zigomba kwifashishwa muri uriya mugambi.
Umugambi w’u Bubiligi n’u Burundi wo gutera u Rwanda kandi uravugwamo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo; ndetse n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda irangajwe imbere na FDLR.
Andi makuru kandi avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ateganya gukora uko ashoboye akisubiza imijyi ya Goma na Bukavu imaze umwaka urenga yarigaruriwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Amakuru kandi avuga ko Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, Thérence Ntahiraja, amaze igihe ahuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi kugira ngo na bo bazifashishwe muri uriya mugambi.


