20260425_074435_copy_1000x844

BK yashoye arenga Frw miliyari 3 muri Shampiyona y’u Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Urwego rwa Rwanda Premier League rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Banki ya Kigali, ku wa Gatanu bashyize umu umukono ku masezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 3,2 Frw.

Aya masezerano yasinywe bigizwemo uruhare na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf; Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.

Nyuma yo gusinyana ariya masezerano azamara imyaka itanu, shampiyona y’u Rwanda yitwaga Rwanda Premier League igomba guhindura izina ikitwa ‘BK Pro League’.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi Banki yinjiye mu mupira w’amaguru kubera ko yawubonyemo amahirwe y’ishoramari.

Ati: “Twishimiye gukorana na Rwanda Premier League. Icya mbere twabonye ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukurikirwa cyane, kandi natwe muri BK, twe rero tubibonamo ishoramari. Tubibonamo ubukungu bw’igihugu kuko ni yo mpamvu u Rwanda rwubaka ibikorwaremezo nk’ibi.”

Yakomeje agira ati: “Rwanda Premier League yashyizeho inzego zubatse neza ku buryo twakorana na zo. Mu myaka itanu rero tuzageza umupira w’amaguru ku ruhando mpuzamahanga. Yaba amakipe, umufana na buri wese azagira aho yibona muri BK.”

Karusisi yunzemo ko usibye guteza imbere shampiyona, Banki ya Kigali yifuza no gushyigikira abafana ndetse n’abandi bakunzi b’umupira ibafasha kugera ku nzozi zabo.

Mudaheranwa we yavuze ko impamvu yatumye batoranya BK, ari uko ari banki igendera ku cyerekezo cy’igihugu, kandi ikazafasha umupira w’amaguru w’u Rwanda ugera kure.

Ati: “Abari babikeneye (ko bakorana) bari benshi ariko iyo ukeneye kugera kure umunya uwo mukorana. Twari dukeneye umuntu uzi icyerekezo cy’igihugu, none rero nyuma y’ibiganiro twagiranye twabigezeho.”

Shema yashimye impande zombi zatangiye gukorana, anagaragaza ko ari intambwe mu kwifashisha umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *