Perezida Putin yasimbuje Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Umutegetsi wo mu burengerazuba bw’isi yemeje ko Perezida Vladimir Putin yahinduye ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu ntambara muri Ukraine, ashyiraho umu-Jenerali ufite ubunararibonye bw’igihe kirekire yakuye mu bikorwa byo ku rugamba muri Syria.

Uyu mutegetsi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Gen Aleksandr Dvornikov w’imyaka 60 ari we wagizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine.

Gen Dvornikov yari asanzwe ari komanda w’akarere ka gisirikare k’amajyepfo mu Burusiya.

Uwatanze amakuru yavuze ko Gen Dvornikov by’umwihariko “afite ubunararibonye bwinshi mu bikorwa by’Uburusiya muri Syria. Rero twakwitega ko kuyobora ibikorwa muri rusange no kugenzura biba byiza kurushaho”.

Gushyiraho uyu mugaba mushya w’ingabo byakozwe mu kugerageza guhuza neza kurushaho imitwe itandukanye y’ingabo, kuko mbere imitwe y’ingabo z’u Burusiya yakoraga ndetse igategekwa mu buryo butandukanye.

U Burusiya bwahinduye Umugaba w’ingabo zabwo ziri muri Ukraine kandi, mu gihe mu minsi 44 ishize butangije intambara muri Ukraine bwakunze kugorwa no kugera ku ntego zabwo z’intambara, bunanirwa gufata imijyi ikomeye irimo nk’umurwa mukuru Kyiv, mbere yuko bwerekeza amaso ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba.

Uwatanze amakuru yunzemo ko amayeri y’urugamba y’u Burusiya yatumye busubizwa inyuma n’imitwe mito y’ingabo za Ukraine ikorana ubwenge kurushaho kandi ikora mu buryo bwo kugwa gitumo ingabo z’u Burusiya, n’ubwo byibazwaga ko bufite ingabo “nyinshi” ziri mu matsinda hafi 100 ya za batayo ziri ku rugamba.

Ati: “Keretse u Burusiya bushoboye guhindura amayeri yabwo, naho ubundi biragoye cyane kubona ukuntu bwagera no muri izi ntego ntoya bwongeye kwiha”.

Yunzemo ko ibyihutirwa muri politiki bishobora gushyirwa imbere kurusha ibyihutirwa byo mu rwego rwa gisirikare, u Burusiya bugashyiramo imbaraga ngo bugere ku ntsinzi runaka mbere y’itariki ya 9 Gicurasi, itariki iki gihugu cyizihizaho intsinzi mu ntambara ya kabiri y’isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *