GridArt_20260427_202643179_copy_1000x666

Twifuza ko habaho imvururu zituma Abahutu bahunga: Admiral Herteleer w’Umubiligi abwira Gen Kabarebe

Sangiza iyi nkuru

Admiral Willy Herteleer wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bubiligi, yigeze kugira Abanyarwanda inama yo kwirwanaho bakareka gutega amaso abazungu, kuko ntacyo bashobora kubamarira.

Yabibwiye Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Gen (Rtd) James Kabarebe, ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Admiral Willy Herteleer yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bubiligi hagati ya 1995 na 2002.

Kabarebe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, we yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa hagati ya Gicurasi 1997 na Nyakanga 1998, mbere yo gusimburwa na Gen. JosuĂ© CĂ©lestin Kifwa.

Mu 1996 inyeshyamba AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) zari ziyobowe na Laurent Desiré Kabila zatangije intambara yo guhirika Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi, zibifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda.

U Rwanda rwemeye gufasha Kabila kugira ngo rubone uko ruburizamo umugambi w’Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bisuganyirizaga muri Zaїre, bashakaga gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Nyuma y’uko Mobutu n’ingabo ze bari bamaze gutsindwa, Ingabo z’u Rwanda zashenye inkambi z’impunzi Ex-FAR n’Interahamwe bari barashinze mu burasirazuba bwa Congo, impunzi zari zarafashwe bugwate birangira zicyuwe.

Kabarebe mu myaka yashize ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’Abanyarwanda, yavuze ko ubwo yari akiyoboye Ingabo za Congo yaburiwe na Admiral Herteleer ko Umuryango Mpuzamahanga nta na rimwe uzigera ushimira ingabo z’u Rwanda kuba zaracyuye Abanyarwanda bari barahejejwe mu mashyamba ya Congo.

Ati: “Njyewe nyobora Ingabo za Congo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ababiligi yaraje turaganira. Turaganiraaa, mubwira amateka y’u Rwanda yose. Aravuga ati ‘ntabwo nari mbizi, njyewe ndi umusirikare si ndi umunyapolitiki’. Ati ‘ariko reka nkubwize ukuri mu mateka y’u Rwanda rwanyu.”

“Muri muri Congo, mwarwanye intambara, musenya inkambi, mwibaza ko hari Umuryango Mpuzamahanga n’umwe uzigera ubashimira ko mwacyuye Abanyarwanda mugasenya inkambi?’ Ati’ ibyo ntibishoboka. Ibyo ngibyo mubimenye, muzabipfa n’amahanga akomeye, muzabipfa n’imiryango ikomeye’. Kuko mwakandagiye inyungu zabo, inyungu zabo mwarazangirije, kuko ni ubucuruzi.”

Gen (Rtd) Kabarebe yunzemo ko icyo gihe Admiral Herteleer yamuhishuriye ko abazungu bifuza ko bibaye byiza mu Rwanda haba imvururu maze Abahutu bagahunga, kugira ngo babone uko bababyaza umusaruro.

Ati: “Yarambwiye ati ‘mwebwe Abanyarwanda nimutirwanaho ngo mukemure ibibazo byanyu, mutibaza ngo twebwe hari icyo tuzabamarira’. Ati ‘ndakubwiza ukuri, mwebwe mugira ubwoko bubiri: Abahutu n’Abatutsi. Twebwe abazungu icyifuzo cyacu ni uko haba imvururu zituma Abahutu bahunga. Kuko bo bahunze ni benshi cyane, kandi iyo ari benshi biradufasha kugabura, gutanga imfashanyo; ubucuruzi bukiyongera’.”

Yunzemo ko Abatutsi bo bahunze nta wushobora kubitaho, kuko ari bake cyane bo kugira agaciro k’ubucuruzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *