Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Mata 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeje ku bwiganze imishinga ibiri y’amategeko, yemeza amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu nteko rusange yari iyobowe na Visi-Perezida wa mbere, Jean-Claude Tshilumbayi, abadepite bemeje aya masezerano ku buryo budasubirwaho, n’amajwi 371 kuri 372, ibigaragaza ubwumvikane bwo hejuru mu rwego rwa politiki kuri iyo mihigo mpuzamahanga.
Ku ruhande rumwe, amasezerano na Kigali agamije gushyigikira imihate yo kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kugaragara amakimbirane akoreshwamo intwaro.
Ku rundi ruhande, amasezerano yashyizweho umukono na Washington afungura inzira zo gushimangira ubufatanye mu bukungu n’ibindi, mu gihe Kinshasa igerageza kurushaho gukurura ishoramari ryinshi mu gihugu.
Nyuma yo kwemezwa, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Aimé Boji, yahaye guverinoma ibyifuzo bitandukanye.
Yashimangiye ko ari ngombwa kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buryo bwihuse kugira ngo ayo masezerano yungukire byimazeyo Abanyekongo.
Yasabye kandi ko hashyirwaho itsinda rihuza inzego zinyuranye ryo kugenzura ubufatanye hagati ya Amerika na Congo no kureba ko butanga umusaruro.
Ku rwego rw’umutekano, Inteko ishinga amategeko yashyigikiye ko hashyirwaho uburyo bukomeye bugenga uburyo bwo mu kwinjiza mu ngabo z’igihugu abahoze ari abarwanyi bazava mu mitwe yitwaje intwaro.
Ubu buryo, buteganijwe mu rwego rw’amasezerano y’amahoro na Kigali, ngo bugomba kuba bwujuje ibisabwa kugira ngo hatazabaho guca intege igisirikare, mu karere gakomeje kugaragaramo amakimbirane.


