2017: Opozisiyo isa nk’iyarangije kuyamanika mu gihe amatora ya Perezida yegereye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bigaragara ko hasigaye igihe gito cyane ngo u Rwanda rugere mu bihe by’ amatora ya Perezida wa Repubulika, biragaraga ko opozisiyo ikorera mu mahanga yamaze kuyamanika.
Gusa ntawakwirengagiza ko FPR/Inkontanyi yakoresheje ubuhanga bukomeye mu guca intege abanyapolitiki bayirwanya bari mu mahanga ndetse n’ abari imbere mu gihugu.
Iburyo yigarurira imitima y’ Abanyarwanda benshi ibashishikariza guharanira umutekano, amahoro ndetse no kwiteza imbere bakima amatwi ababizeza ibitangaza bashaka kubibagiza ibyo baciyemo kuva igihugu cyabona ubwigenge.
Hagati y’ aba banyapolitiki ninde wahangana na Paul Kagame?
1.Rusesabagina Paul: Uyu mugabo yahoze ashinzwe imicungire ya Hotel Mille Collines ntiyigeze arota gukora politiki byamuguyeho nk’ inzozi nyuma y’ uruhare rukomeye yagize muri filme “Hotel Rwanda”.
Paul Rusesabagina utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje kuvugwaho byinshi ubwo bamwe bahamyaga ko yabakijije muri jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakavuga ko yabakijije ari uko bamuhaye amafaranga.
Ibyo byose byatumye Leta itamufata nk’ intwari bimuviramo gutangira kuyirwanya kugeza naho yeruriye ko yiteguye no kuba Perezida w’ u Rwanda.
2.Nahimana Thomas: Yahoze ari padiri muri Diyoseze ya Cyangugu arahagarikwa bitewe no kuvangira kiliziya.
N’ ubwo ari mu buhungiro mu Burayi arangwa no gutukana no gusebanya ndetse azwiho kurangwa n’ amatwara ya PARMEHUTU.
3.Gen.Faustin Kayumba Nyamwasa: Uyu mugabo azwiho ubuhanga mu bya gisirikare ariko yagiye azira kuticisha bugufi nk’ uko twagiye tubitangarizwa n’ abantu bamuzi bya hafi.
Kayumba22
Byatangiye kumubana ibibazo ubwo yamanurwaga mu ntera no guhindurirwa imirimo kugeza igihe ahisemo guhunga igihugu ndetse anemeza kurwanya Leta aciye mu nzira zose zishoboka.
4.Twagiramungu Faustin: Ukunze kwitwa Rukokoma yagize uruhare runini mu kurwanya Leta ya Juvenal Habyalimana mu gihe amashyaka menshi yamamaraga mu Rwanda muri 1993.
Uyu munyapolitiki bigaragara ko Atagifite ububasha bwo kuyobora Abanyarwanda kubera gusaza ndetse akaba akiri no mu ntekerezo zo mu Rwanda rwo hambere, gusa azwiho gutinyuka mu mvugo zishobora gutuma benshi bamuyoboka.
5.Umwami Kigeli V Ndahindurwa: Abakurikiranira hafi ibitekerezo bya Kigeli basanga n’ ubundi yifuza ko u Rwanda rwagendera ku matwara nyabami (Monarchie constitutionnelle) mu gihe abanyarwanda benshi bavuga ko ibyo bihe byarangiye ndetse ko bitazagaruka ukundi.
Umwami
Kubera amateka ya Kagame mu kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere yagejeje ku Banyarwanda nyuma ya Jenoside, usanga ariho bamwe bahera bavuga ko opozisiyo yamanitse amaboko itaragera mu kibuga cy’amatora ya 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *