Imirambo y’Abarundi baherutse kwicirwa ku butaka bw’u Rwanda yashyikirijwe u Burundi
Igipolisi cy’u Burundi kiratangaza ko imirambo ibiri y’Abarundi barasiwe n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bw’u Rwanda, yagejejwe mu Ntara ya Cibitoke. Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye avuga ko iyo mirambo yagejejwe ku Ruhwa kuri uyu wa Gatanu, ishyikirizwa abashinzwe umutekano, aho bivugwa ko iyi mirambo yari iherekejwe n’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali. Abarundi babiri bari bazanye […]
Apple ishobora kubonera inyungu y’ikirenga mu gukumirwa kwa Samsung galaxy note7
Nyuma y’uko uruganda rwa Samsung ruhagarika Telefoni iri mu bwoko bwa Galaxy note7,biravugwa ko mukeba w’iyi sosiyete “Apple” ishobora kubizamukiraho ikabona inyungu y’ikirenga bityo bikayihesha kwigarurira abaguzi. Ubu bwoko bwa telefoni bwahagaritswe habura icyumweru kimwe ngo Apple isohore ubwoko bushya bwa IPhone, ibintu byashingiweho havugwa ko bizazamura ireme no gukundwa kw’iyi sosiyete. Uku gusubizwa inyuma […]
Uwitandukanyije na FDLR yasobanuye impamvu nyayo y’iyicikamo ibice ryayo
Uwahoze akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, Sgt Maj. Bisemakweli yafashe icyemezo cyo kuva mu ishyamba agaruka mu Rwanda, aho yatangaje impamvu nyayo yateye icikamo ibice ry’uyu mutwe riherutse kuba. Sgt Maj Bisemakweli yageze mu Rwanda kuwa 30 Kanama 2016, aturutse ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, aho yari ashinzwe […]
Yaroze abana b’abanyeshuli 23 akatirwa igifungo cy’Imyaka 17
Ku wa mbere tariki 29 Kanama 2016, nibwo umuyobozi (directrice) w’ikigo cy’amashuli yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuroga abana b’abanyeshuli 23 abahaye ibiryo birimo umuti, uburozi bwica udusimba. Icyaha cyakozwe muri 2013, muri Leta ya Bihar ho mu Buhinde aho abana bari mu kigero cy’imyaka 4-13 bapfuye ari 23, bakaba barariye […]
Rwanda/Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza arakinisha umuriro – Jeune Afrique
Guhagarika ubucuruzi bwambukiranya umupaka no kubangamira urujya n’ uruza rw’ abantu ndetse no kurushaho gusebya u Rwanda nibyo bikomeje kuranga abayobozi b’ u Burundi. N’ ubwo nta ntambara y’ amasasu yari yaba hagati y’ impande zombi ntibibuza ko impungenge ari zose mu Muryango Mpuzamahanga. Mu gihe bigaragarira buri wese ko umwuka wa politiki ndetse n’ […]
Jimmy Mulisa yahakanye ibyo kugererwa mu gatebo kamwe na Mauritius
Jimmy Mulisa kugeza ubu utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ko Amavubi atari ya kipe iri ku rwego rwo gutsindwa ibitego 7 nka Maurtius. Ibi yabivuze ashingiye ko Mauritius iherutse gutsindwa na Ghana ibitego 7-1 agashimangira ko urwego Amavubi agezeho atari ikipe yo kugererwa mu gatebo kamwe n’iyo kipe. Imyitozo ya nyuma y’amavubi […]
Sudani yaje kwigira mu Karere ka Huye iby’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge
Itsinda rigizwe n’aboyobozi basaga 22 bo mu gihugu cya Soudani bagiriye urugendo shuri mu Karere ka Huye, aho bari baje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe batutsi muri Mata 1994. Aba bashyitsi bahuye n’itsinda riharanira ubumwe n’ubwiyunge ryo mu murenge wa Karama ryitwa”UBUTWARI BWO KUBAHO”rihuje abarokotse jenoside ndetse […]
Ikiganiro cya mbere Mandela yagiranye na televiziyo cyabaye mu 1956 aho kuba mu 1961
Ikiganiro cya mbere kuri televiziyo Nelson Mandela yakoze cyongeye kuzamurwa, aho hagaragaramo umugabo w’ubwanwa w’impirimbanyi yiyemeza kurwanya irondaruhu mu mashusho bivugwa ko yafashwe mu 1956. Umuryango, Nelson Mandela Foundation ushinzwe kubungabunga umurage wasizwe na Mandela, uvuga ko iyo video y’amasegonda 24 koko yafashwe mu 1956 mu rubanza ku bugambanyi bwashinjwaga Mandela akaza kurutsinda mu 1961 […]
Uko umusaruro uva muri Pariki y’Ibirunga no mu Ngagi wiyongera niko ibibageraho biziyongera – Kagame
Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 02 Nzeri 2016 perezida wa Repubulika, Paul Kagame yerekeje mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ahabereye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’Ingagi 22, uyu mubare ukaba ugeze ku bana 283 bamaze guhabwa amazina. Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru bakaba bari baje ari […]
Urukundo nyarwo abantu bakwiriye guharanira
Ni urukundo rwuzuye ndetse ni narwo abantu bakagombye guhatanira kugeraho. Rurangwa no kuba inkoramutima, kuryoshya, kubwizanya ukuri, gusangira twose, ntirurangwa no kwikunda kandi ntirunyeganyezwa n’imiraba y’ibibazo n’ibigeragezo cyangwa ibishuko bitandukanye. Ku bashakanye bafite uru rukundo nk’uko Sternberg abivuga mu gitabo yise A Triangular Theory of Love, ngo bagirirana urukundo kandi buri munsi ukaba ari mushya […]
ADEPR:Past Modeste uvuga ko yakuyeho Rev.Samuel ese azabasha gukuraho Bishop Tom nkuko abivuga?
Pastor Modeste Uwabimfura umubyeyi w’abana 9 n’abagore 2 ariko akaba yarataye uwa 1 babyaranye abana 9,ubu yarahiriye gukuraho ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR buyobowe na Bishop Sibomana ndetse Bishop Tom Rwagasana. Pastor Modeste wari usanzwe ari umukozi wa ADEPR ubu akaba yarahagaritswe kuko akazi yakoragamo umushinga wako warangiye agahabwa ibaruwa imusezerera ubu yamaze kwemeza ko […]
Uwiteka Sophie, ni Umurundikazi ushaka umukunzi
Bite? Bakunzi b’urubuga rwo gushaka Umukunzi, Nitwa Uwiteka Sophie, Nkabanshaka Umukunzi, Je Nfise Imyaka 20ans Nkaba Nararangije Amashure Yisumbuye, Nkaba Ndi Muremure, Muto Muto Atari Cane Nkaba Nfise Inzobe Ariko Idakabije, Umukunzi Nshaka, Ukwo Ameze Kwose Nta kibazo Gusa Muriwe Abe Afise Urukundo Atari Urwuburyarya. Uwubishaka Yampamagara Kuri izi Number +25768306497 +25769980193 Umbuze Kurizo Number […]
Abarwanyi ba FDLR 6 biciwe muri Rutshuru hapfa umusirikare umwe wa leta
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko cyakoze ibikorwa bya gisirikare ku mitwe yitwaje intwaro kuwa 25 kugeza kuwa 31 Kanama mu bice bya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kigahitana inyeshyamba 6 za FDLR, naho 15 bagafatwa . Ibi bikorwa kandi ngo byatumye ingabo za leta zimenya abantu 46 […]
Claver Mbonimpa yashimiwe na HRW uko akomeje guharanira uburenganzira bwa muntu
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, ryahaye Petero Claver Mbonimpa ishimwe ryitiriwe Alison Des Forges. Iryo shimwe yahawe ritangwa mu rwego rwo gushimira abantu bitangiye ku buryo bari no kuhasiga ubuzima, ibyerekeye kurinda uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abandi. Itangazo rya Human Rights Watch rivuga ko Petero Claver Mbonimpa yerekanye kwitanga atagoheka ku bijyanye […]
2017: Opozisiyo isa nk’iyarangije kuyamanika mu gihe amatora ya Perezida yegereye
Mu gihe bigaragara ko hasigaye igihe gito cyane ngo u Rwanda rugere mu bihe by’ amatora ya Perezida wa Repubulika, biragaraga ko opozisiyo ikorera mu mahanga yamaze kuyamanika. Gusa ntawakwirengagiza ko FPR/Inkontanyi yakoresheje ubuhanga bukomeye mu guca intege abanyapolitiki bayirwanya bari mu mahanga ndetse n’ abari imbere mu gihugu. Iburyo yigarurira imitima y’ Abanyarwanda benshi […]
Itohoza: Ni iki gihatse Coup d’ Etat yavuzwe mu Burundi mu 2006
Nyuma y’ umwaka umwe gusa CNDD/FDD ya Pierre Nkurunziza itegeka u Burundi yahise itangaza ko hari Abanyapolitiki bafite umugambi wo guhirika Leta yari imaze igihe gito itowe n’ abaturage. Ku italiki ya 1 Kanama 2006, biciye mu itangazamakuru, Abarundi batangarijwe ko harimo gucurwa umugambi wo guhirika ubutegetsi ariko inzego z’ ubutasi zikaba zarawutahuye ndetse zinata […]
Ese intandaro y’uruhara koko ni amasoso? Ese ubusanzwe ruterwa n’iki? Sobanukirwa!
Ni kenshi usanga abagabo cyangwa n’abana bakiri bato barazanye uruhara mu gihe bimenyerewe ko abasaza bageze mu zabukuru aribo bakunze kubirangwaho, hari impamvu nyinshi usanga zibitera ariko zitagize aho zihurira n’amasoso. Amasoso usanga aterwa n’imiterere y’umutwe w’umuntu akivuka gusa bitabujije ko byaba intandaro yo gutiza umurindi uruhara mu kugaragara igihe umuntu yamaze kuruzana. Ubusanzwe uruhara […]
Ku biro 486, yapfuye afite imyaka 54 y’amavuko
Patrick Deuel yavutse ku wa 28 Werurwe 1962, avukira mu gace ka Kearney muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mugabo wapfuye afite amateka menshi kubera umubyibuho. Patrick Deuel yari yarahawe akazina ka “ Half ton man ” kimwe cya kabiri cya Toni (500Kgs), akaba yaramenyekanye cyane muri filimi documentaire yiswe “four bodyshock”. Ubwo yarangizaga […]
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura muri 2018 gitwaye miliyoni 818 $
Itangira ry’imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byemejwe ko izatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa kamena mu mwaka utaha nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cy’ubwubatsi Mota Engil Engenharia e e Construcao Africa SA cyo mu gihugu cya Portugal. Impande zombie zashyize umukono ku masezerano mu ijoro ryakeye kuri minisiteri […]
Nyamirambo: Abagenzi bumvishe vuba uburyo bwo gukoresha amakarita (TAP & GO) muri bus
Agace ka Nyamirambo niko kabimburiye utundi duce tugize umujyi wa Kigali kumva vuba ikoresha ry’ amakarita “TAP & GO” bishyura muri bus zitwara abagenzi. Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com yagiranye n’ umwe mu bakozi bashinzwe kugurisha aya ma karita “TAP & GO” , yarushijeho kudusobanurira akamaro kayo anemeza ko aya makarita yaje gukemura ibibazo. Iyi karita […]
Ubuhinde:Ubukerarugendo bushobora gutuma abagore n’abakobwa bacika ku majipo
Mu gihugu cy’Ubuhinde abagore n’abakobwa basura iki gihugu basabwe kutajya bambara amajipo mu rwego rwo kwirinda ko bafatwa ku ngufu cyangwa bakagirirwa nabi hashingiwe ku kimero cyabo. Mu cyumweru gishize nibwo Leta yamuritse ikarita izajya ihabwa umukererugendo ugana muri icyo gihugu ikubiyemo ibyo bazaba bemerewe n’ibyo batemerewe . Minisitiri w’ubukerarugendo Mahesh Sharma, yatangaje ko ibi […]
Isesengura: Ifungwa rya Kizito Mihigo ryatangiye rifatwa nk’ikinamico birangira ari urwandiko
Amateka y’ ubuzima bwa Kizito Mihigo akubiyemo ubuhamya bwe kuva yavuka kugeza aho yiyemereye ko yakoze ibyaha birimo kugambanira igihugu no gushaka kwicisha Perezida Paul Kagame byatumye abatari bacye bagwa mu kantu kuko ntawabikekaga! Byakomerekeje imitima ya benshi ubwo bibazaga bigatinda, Ese uyu ni Kizito Mihigo wari umutoni wa Kiliziya, umwizerwa muri Leta bitewe n’ […]
CNLG n'abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukurikirana ibibazo by'abarokotse jenoside
Abakozi ba Komisiyo y’Igihu yo Kurwanya Jenoside mu turere, bafatanyije n’izindi nzego nka FARG,Unity club, Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, AVEGA, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, haba mu karere cyangwa mu murenge, bariho barasura abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ngo barebe ibibazo bafite, banarebe uko babikemura. Muri iki cyumweru, icyo gikorwa kiriho kirabera mu Turere twa […]
Muhanga:Kalimba International Ministry mu giterane cy’iminsi 4 yateguye benshi bakize ubumuga abandi bakira Yesu-Amafoto
Kalimba International Ministry yateguye igiterane cy’iminsi 4 cyasojwe abantu benshi bari bafite ubumuga n’indwara bamaze kubikira abandi nabo bamaze kugarukira Imana bava mubyaha. Mu Karere ka Muhanga kuri Sitade yaho mu cyumweru gishize nibwo habereye igiterane cy’Iminsi 4 kuva wa Kane Tariki ya 25 kugeza ku cy’umweru Tariki ya 28 z’ukwa 8/2016 iki giterane cyagaragayemo […]
Amafoto: Abapolisi bo mu karere mu myitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n’abayobozi bazo bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization – EAPCO) ejo basuye abapolisi baturuka mu bihugu bikagize bari mu myitozo ibera Camp Kigali yo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga. Abo ba […]
Riderman arashinja abanyamakuru kudakunda hip hop bitewe no kurya ruswa
Mu gihe byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru ko abanyamakuru banga gukina zimwe mu ndirimbo z’abahanzi kuko batabahaye ruswa (Giti) Riderman we yabivuye imuzingo abishimangira neza ko abahanzi baririmba hip hop aribo badakinirwa indirimbo kuko batajya bingingiriza. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize aho yasobanuraga impamvu muri ino minsi injyana ya hip hop nyarwanda itakitabirwa […]