Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwakatiye Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana uwahoze ari umugabo we, Noël Emile Habimana.
Urupfu rwa Habimana rwabaye mu Ukwakira 2022, aho mbere byakekwaga ko yazize impanuka. Icyakora iperereza ryaje kwerekana ko atari impanuka, ahubwo ko yishwe, ndetse bikekwa ko umurambo we washyizwe mu modoka mu rwego rwo guhisha ukuri.
Nyuma y’iperereza, Giramata n’umushoferi we Rafiki Munyamagaju barafashwe bakurikiranwaho ubwicanyi bwateguwe. Urukiko rwaje kwemeza ko bombi bahamwa n’icyaha, nubwo bari baragerageje kugaragaza ko Habimana yapfuye azize impanuka.
Mu mwanzuro w’urukiko, Umucamanza Bruno Kalemba yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Habimana, abaregwa bagerageje kuyobya iperereza bashaka ko hakorwa raporo y’ikinyoma igaragaza ko yapfuye azize impanuka, ibintu byafashwe nk’inyongera ku buremere bw’icyaha.
Mu bihano byatangajwe ku wa 28 Mata, Giramata yakatiwe imyaka 40 y’igifungo, mu gihe Munyamagaju we yakatiwe imyaka 35 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, bitewe n’uko urukiko rwagaragaje ko yicujije.
Urukiko rwashimangiye ko iki cyaha cyari gikomeye cyane, cyane ko Habimana yishwe akoreshejwe intwaro, bityo igihano cyatanzwe kikaba cyagaragajwe nk’igisubizo ku buremere bw’icyaha.


