M2E3MWZjM2JjZjJhMjAwMzEzODAvZGlvLzI3MDYxNzE4OS9maXQtd2lkdGgvODAw

Kuvuga mu kibuga wapfutse umunwa uzajya uhabwa ikarita itukura

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi, IFAB (International Football Association Board), rwemeje itegeko rishya rigiye gukaza imyitwarire y’abakinnyi mu kibuga.

Nk’uko byatangajwe, abakinnyi bazajya bapfuka umunwa mu gihe bari mu mpaka n’abandi bakinnyi, bagamije guhisha amagambo ashobora kuba arimo ivangura cyangwa gutuka, bashobora guhabwa ikarita itukura bagahita bakurwa mu kibuga.

Iri tegeko ryemejwe ku bwumvikane busesuye, rikaba rigamije kurwanya imyitwarire mibi itagaragara neza ku basifuzi, kuri televiziyo cyangwa ku bantu bashobora gusoma iminwa.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’impaka nyinshi zagiye zibaho mu mikino itandukanye, harimo n’ikibazo cyabaye mu UEFA Champions League, cyarimo Gianluca Prestianni na Vinicius Jr, aho umwe mu bakinnyi yavugaga apfutse umunwa, bigateza impaka ku byo yaba yaravuze.

Iki kibazo cyanavuzweho n’Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, wasabye ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurwanya amagambo y’ivangura n’ibitutsi bihishwa muri ubu buryo.

Si ibyo gusa kandi, IFAB yanemeje ko abakinnyi cyangwa abayobozi b’amakipe bazajya bisohora ku bushake mu kibuga mu rwego rwo kwamagana icyemezo cy’umusifuzi, na bo bashobora guhanwa bagahabwa ikarita itukura.

Aya mategeko mashya ateganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026, cyizabera muri Amerika, Canada na Mexico kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *