screenshot_63_-93237

Mu Rwanda hatowe Papa, kiliziya itabizi

Sangiza iyi nkuru

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” bavuga ko bimitse Papa wabo w’Umunyarwanda, ibintu byatunguranye nyuma yo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho yakwirakwiye agaragaza aba bantu bateraniye hamwe, bavuga ko bari kwimika umuyobozi wabo bita Papa cyangwa “Umubyeyi w’Abatowe”. Uwo muyobozi ni Harerimana Faustin, wahawe ibimenyetso birimo inkoni, umusaraba na Bibiliya, bavuga ko ari ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ubutumwa bw’Imana.

Harerimana asobanura ko buri mukirisitu Gatolika wabatijwe aba ari “uwatowe”, kandi akavuga ko yahawe ubutumwa bwihariye nubwo hari bamwe mu bayobozi ba Kiliziya batabyemera. Avuga ko batagamije kurwanya Kiliziya, ahubwo ko biyumva nk’abayigize neza kurushaho, kandi ko ubutumwa bwabo bugamije kwimakaza urukundo, ubutabera n’amahoro.

Ku rundi ruhande, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya iri gukora iperereza kuri ibi bikorwa kugira ngo hakurweho urujijo, hamenyekane ukuri kwabyo n’icyakorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *