download

U Rwanda rukomeje kwanikira RDC mu gucukura no kugurisha tungsten nyinshi

Sangiza iyi nkuru

Ammonium paratungstate (APT), kimwe mu bice by’ingenzi biva mu musaruro wa tungsten, cyarenze $ 3000 kuri toni mu mpera za Mata, kandi ibiciro byakomeje kuzamuka cyane kuva umwaka watangira.

Uku gutumbagira kw’ibiciro bya tungsten kwatewe n’ihungabana ku masoko, bituma habaho amahirwe ku bihugu bibiri bya Afurika bitunze tungsten nyinshi: U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Iruhande rwa tin na coltan, tungsten ni bumwe mu butare bw’ingenzi buzwi nka “3T”. Uburemere bwayo no kwihanganira ubushyuhe bukabije bituma ikoreshwa cyane mu nganda za gisirikare n’izikora indege.

Ikinyamakuru Agence Ecofin kivuga ko gushakishwa kwa tungsten mu gisirikare, ubu bigeze kuri 12% by’umusaruro wose, kandi biteganijwe ko bizagera kuri 15% hagati ya 2027 na 2028 mu gihe ibihugu bikomeje kuzuza ububiko bwabyo bwa gisirikare. Urwego rw’ibinyabiziga ni rwo rukomeje kuba umuguzi munini, aho rwihariye 25% kugeza 30% by’ubusabe bwa tungsten, nkuko byatangajwe n’ikigo Argus.

Igihugu cy’u Bushinwa nicyo kiza imbere mu kugira umusaruro mwinshi wa tungsten ndetse ni cyo cyohereza nyinshi mu mahanga ku Isi. Mu 2025, Pekin yashyizeho amananiza mu kohereza ibi bicuruzwa mu mahanga mu gihe yagabanije igipimo cy’amabuye acukurwa. Kugeza mu Kuboza, ibigo 15 byonyine nibyo byari byemerewe kohereza tungsten hanze y’igihugu mu gihe cya 2026–2027. Ibi byatumye ibiciro byiyongera kandi bigabanya uburyo bwo kugera kuri tungsten ku baguzi bo mu Burengerazuba.

Aha ni ho u Rwanda rwabyungukiyemo

Bivugwa DRC yabashije gucukura toni 213 za Ammonium paratungstate mu 2025, yohereza hanze toni 94.5 zifite agaciro ka miliyoni 1.3$. ni mu gihe igihugu cyohereje toni 46,251 za gasegereti muri uwo mwaka, ifite agaciro ka miliyoni 652$.

Umusaruro w’u Rwanda, ku rundi ruhande, uri hejuru cyane. Igihugu cyohereje toni 2,383.9 za tungsten mu 2024, zifite agaciro ka miliyoni 35.76$, nk’uko amakuru abitangaza, bituma ruba isoko rya mbere muri Afurika. Iki cyuho giterwa ahanini n’ikirombe cya Nyakabingo, gicungwa na Trinity Metals, ivuga ko ari wo mushinga munini wa tungsten ku mugabane. Ikirombe gitanga toni ziri hagati ya 100 na 110 za wolframite cyangwa tungsten buri kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *