Kuri iki Cyumweru, itariki ya 3 Gicurasi, abasirikare babiri ba FARDC bishe umushoferi wa tagisi, mu ishyamba ryegereye Parezi, umudugudu uri ku birometero 148 uvuye i Kisangani, mu gace ka Ubundu mu Ntara ya Tshopo, nyuma yo kutumvikana ku giciro cy’urugendo.
Sadam Django w’imyaka 26 y’amavuko basanze yapfuye afite ibikomere by’amasasu mu gatuza, nk’uko byatangajwe na mugenzi we utwara tagisi, wagaruye umurambo i Kisangani.
Yavuze ko abo basirikare batatwaye moto cyangwa telefoni nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.
Ku wa Gatandatu, Sadam yari yavuye i Kisangani yicirwa hafi y’aho yari yagiye. Mbere gato y’uko yicwa, yatonganye n’abakiriya be babiri, bari bagaragaje ko badashaka kwishyura amafaranga, nk’uko byasobanuwe n’undi mushoferi wa tagisi wavuye aho hantu.
Umwe mu basirikare yatawe muri yombi n’abaturage baho, nk’uko bigaragara ku mashusho yerekanwe n’umushoferi wa tagisi.


