Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yavuze ko yumvaga hari abantu abereyemo ideni ryo gukinira Rayon Sports, gusa kuba hari ibyo yumvikanye n’ubuyobozi bw’iyo kipe agatinda kubihabwa ikaba ari yo mpamvu yayiteye umugongo agahitamo gusinyira ikipe ya AS Kigali.
Ku munsi w’ejo ni bwo AS Kigali yatangaje Hakizimana Muhadjiri nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumusinyisha umwaka umwe w’amasezerano.
Ni inkuru yaje itunguranye ku bafana ba Rayon Sports, bijyanye n’uko bari bizeye ko Muhadjiri azakinira ikipe yabo, nyuma yo guhabwa icyo cyizere n’umukinnyi ku giti cye ndetse na Perezida, Munyakazi Sadate.
Perezida wa Rayon Sports aganira na Radio Rwanda mu kwezi gushize, yari yemeje ko Muhadjiri afata nka nimero 10 wa mbere mu Rwanda azakinira ikipe nziza ya Rayon Sports.
Ati: “Muhadjiri Hakizimana, nimero 10 mwiza muri iki gihugu mu Banyarwanda dufite, agomba kuzaba mu ikipe nziza. Icyo cyo nagihamya.”
Perezida wa Rayon Sports yemeje ko Muhadjiri Hakizimana azakinira Rayon Sports, bijyanye n’uko hari ibyo bari bemeranyije gusa agatinda kubimuha kugira ngo asinye umwaka umwe w’amasezerano.
Muhadjiri Hakizimana yemeza ko ku bwe yumvaga abereyemo umwenda abafana ba Rayon Sports wo gukinira ikipe yabo dore ko hari n’ababimusabaga akiri muri APR FC, gusa kuba ubuyobozi bwabo bwaratinze gutanga ibyo bemeranyije bikaba ari byo byatumye yerekeza muri AS Kigali.
Aganira na Radio y’igihugu yagize ati: “Twaraganiriye, twemeranya ibintu ndanabikurikiza, ariko igihe cy’ibyo bintu twemeranyije kiragera ntibyakurikizwa.”
Abajijwe ibitarakurikijwe yagize ati: “Umukinnyi nyine akenera amafaranga, iyo umbwiye ko ataraboneka ndihangana ariko haba hari n’abandi bashaka kwiyubaka bafite ubwo bushobozi. Ku bwanjye numvaga muri Rayon Sports hari abantu nari mfitiye ideni ryo kuyikinira, nafashe kiriya cyemezo ariko hari abantu nzi ko bababaye, ariko ni akazi.”
Hakizimana Muhadjiri yasobanuye ko akigera mu Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, yashatse gusinyira Rayon Sports ndetse ikanamuha skeke ya 13,000,000Rwf; gusa akabanza kubonana n’umuryango we anafata igihe cyo kwitekerezaho.
Icyo gihe ngo yasabye Rayon Sports icyumweru cyo gutekereza ku byo bari bumvikanye cyarangira ikongera ikamuvugisha kugira ngo ajye kuyisinyira, gusa iyo minsi irangiye ubuyobozi ntibwagira icyo bumubwira.
Yasabye abafana ba Rayon Sports kutamwijundika, ngo kuko hari ibyo yasabaga ikipe yabo bitari bihari.
Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi AS Kigali izaba yubakiyeho mu irushanwa rya CAF Confederation Cup izaba ihagarariyemo u Rwanda, ibishobora kuzatuma abengukwa n’amakipe yo hanze y’igihugu mu gihe yaba yitwaye neza.


